Musanze: Urubyiruko runenga abarezi n’ababyeyi batoje abana babo ivangura

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 10, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Mu gihe u Rwanda ruri mu bikorwa bya kwibuka ku nshuro ya 31, abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Musanze, bavuga ko banenga abarezi n’ababyeyi bahaye uburere bubi abo babyaye ivangura  kuko ngo ari bimwe mu byaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uru rubyiruko ruvuga ko igihugu gifite abana bakuriye mu nzangano amaherezo rutagira ejo heza haza, bashingiye ku byaranze u Rwanda aho urubyiruko rwakuranye ivangura rushingiye ku ngengabitekerezo, akarere n’amadini.

Manizabayo Eric utuye mu Murenge wa Muhoza afite imyaka 32, Akagari ka Ruhengeri, akaba umutoza w’Intore avuga ko anenga ababyeyi bicazaga abana babo bakabigisha amacakubiri.

Yagize ati: “Birababaje kubona umubyeyi yohereza umwana ku ishuri, aho kugira ngo amubwire kwiga urukundo n’ibizamuteza imbere ahubwo akamwigisha inzangano, akamubikamo ingengabitekerezo, akaba ari yo mpamvu hishwe inzirakarengane zisaga miliyoni 1 zatikiriye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Manizabayo akomeza avuga ko bibabaje kuba hakiri bamwe mu rubyiruko rukirangwaho ingengabitekerezo ya Jenoside, mu gihe cy’imyaka 30 Jenoside ihagaritswe

Yagize ati: “ Biragaragara ko ingengabitekerezo yo ku ishyiga ikiriho, kuko hari aho usanga umwana w’imyaka 20, akirangwaho ivangura rishingiye ku ngengabitekerezo nyamara ibyabaye byose mbere ya 1994, ntabwo babibayemo turabasaba guhinduka”.

Innocent Ngabonziza wo mu Murenge wa Kinigi  afite imyaka 28 avuga ko ngo iyo yumvise ibyaberaga mu miryango no ku mashuri yumva byari biteye isoni n’agahinda

Yagize ati: “Ubundi dufite uburere duhabwa n’ababyeyi ndetse n’abarezi ku ishuri, ariko kumbwira ngo uratoza umwana kwanga mugenzi we, akava mu rugo yagera no ku ishuri mwarimu akabishimangira ni ibintu biganisha Igihugu ahantu habi, abana bakura bangana n’Igihugu cyakuriye mu macakubiri ntabwo gitera imbere, ibi rero njyewe ndabinenga kandi mparanira ko bitazongera.”

Nubwo ariko ngo hari bamwe mu babyeyi bigishije abana babo ingengabitekerezo, urubyiruko rwo muri Musanze rwishimira ko ababyeyi babyaye Inkotanyi ari bo batumye uru Rwanda rwongera kugira ubumwe, nk’uko Mukandahiro Aime Marie wo mu Murenge wa Busogo abivuga.

Yagize ati: “Iyo bamwe bategura imigambi mibisha abandi baba bategura ineza, nubwo Abatutsi bakomeje kwangazwa bahungira mu bihugu bikikije u Rwanda, ababyeyi babyaye ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi ni bo basigaranye agashumi k’ubuzima dufite none, batoje abana babo urukundo kugeza ubwo babohoye u Rwanda, kandi icyiza cy’urubyiruko rwarezwe neza mu kubohora u Rwanda ntirwihoreye, narwo turarushima, tuzakomeza gusigasira ibyo rwatugejejeho”.

Kuri iyi ngingo ijyanjye no kuba hari bamwe mu babyeyi batoje abana babo ingengabitekerezo Minsitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard na we asaba ababyeyi gukomeza gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda batoza abana babo kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati: “ Ndasaba urubyiruko kuko ni zo mbaraga z’igihugu guhangana n’ibbintu byose biganisha ku ngengabitekerezo n’abayikwirakwiza, kugira ngo haboneke urubyiruko rwiza birasaba ko ababyeyi n’abarezi bigisha umwana indangagaciro, ibyo nibigenda gutyo tuzaba mu gihugu gitekanye kandi kizira Jenoside”.

Jenoside yakorewe Abatutsi yagiye igaragaza ibimenyetso ko irimo gutegurwa kuva mu 1959, aho abitwa Abatutsi bagiye batwikirwa inzu, bakamburwa ibyabo ndetse bagahunga, ariko byaje kugaragarira buri wese ko yateguwe ubwo yashyirwaga mu bikorwa mu 1994, hakicwa Abatusi basaga miliyoni 1  mu gihe cy’amezi 3.

Urubyiruko rwiyemeje guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside kandi runenga ababyeyi n'abarezi bacengeza ivangura
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 10, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Eric Manizabayo says:
Mata 10, 2025 at 10:18 am

Turashimira urubyiruko rwa RPF INKOTANYI Babohoye uRwanda bahagarika Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. TWIBUKE TWIYUBAKA. Ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE