Musanze: Nyange bamaze amezi 5 amavomo bubakiwe nta gitonyanga

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 23, 2025
  • Hashize amasaha 8
Image

Abaturage bo mu Murenge wa Nyange, Akagari ka Ninda, mu Karere ka Musanze, bavuga ko bamaze amezi atanu batabona amazi meza, amavomo bubakiwe atagikora, bityo bakaba barasubiye kuvoma amazi y’imigezi itemba nk’uko byahoze mbere.

Bavuga ko ubwo bubakirwaga amavomo mu 2024, bari bizeye ko bagiye gusezera burundu ku guhora bazerera bashakisha amazi nayo mabi, ariko ngo ibyishimo ntibyatinze kuko bakoresheje aya mavomo mu gihe gito.

Nyirahabineza Thacienne, umwe mu baturage bo mu Kagari ka Ninda, yagize ati: “Twarishimye cyane ubwo batwubakiraga aya mavomo, twumvaga ikibazo cy’amazi mabi kigiye kuba amateka. Ariko ubu hashize amezi atanu nta gitonyanga. Ubu twongeye kujya kuvoma mu   mugezi wa Rwebeya, tukavoma amazi atemba kandi rimwe na rimwe aba yanduye. Abana bacu barwaye indwara zituruka ku mwanda, nk’inzoka n’izindi, birababaje cyane.”

Uwamahirwe Joselyne, ni umubyeyi w’abana bane, avuga ko ikibazo cy’amazi kibagiraho ingaruka mu buzima bwose bwa buri munsi.

Yagize ati: “Iyo utabashije kubona amazi meza, byose birahagarara. Kumesera abana, guteka, no gukaraba byose biba ikibazo. Abagore tumara amasaha tujya gushaka amazi kandi nabwo tukazana make. Twarizihiwe tubonye amavomo, ariko ubu tubona ari nka baringa, ikibabaje za robine batangiye kuziba bagiye kuzicuruza mu byuma bishaje.”

Nsengiyumva Pierre Célestin, Umuyobozi wa Sacola, umufatanyabikorwa w’Akarere wagize uruhare mu kubaka ayo mavomo, yagize ati:” iyo tumaze gukora ibikorwa nka biriya ibisigaye Akarere ni ko gakomeza kubicunga.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwanyirigira Clarisse, avuga ko iki kibazo batari bakizi, ariko bagiye kugikurikirana vuba.

Yagize ati: “Iki kibazo ntabwo nari nkizi ko kariya gace kadaherukamo amazi. Nzareba niba ari ikibazo cy’isaranganywa ry’amazi cyangwa imiyoboro yangiritse. Tuzafatanya n’abafatanyabikorwa kureba uko cyakemuka.”

Abaturage bavuga ko mu nama zikorwa ku rwego rw’Imirenge n’Utugari bagiye bagaruka kuri iki kibazo, ariko kugeza ubu ngo nta gisubizo kirafatwa, bituma bavuga ko amavomo bubakiwe yabaye nk’imirimbo itagira umumaro.

Basubiye kuvoma Rwebeya kubera ko nta mazi aheruka mu mavomo
Kubera ikama ry’amavomo muri Ninda, abaturage bakora ingendo bajya kuvoma kure
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 23, 2025
  • Hashize amasaha 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE