Musanze: Niyonzima yatangiye yeza toni 3,5 none ageze kuri 18 akihemba 500 000Frw

Niyonzima Jean de Dieu ni umuhinzi w’ibirayi wo mu Murenge wa Busogo, akaba abukorera mu Tugari twa Sahara na Gisesero, yatangiye ubwo buhinzi yatisha akeza toni 3,5 none ubu ahinga ku buso bwa hegitari 2 akeza hagati ya toni 18-20, akihemba amafaranga y’u Rwanda 500 000 ku kwezi.
Avuga ko yiteje imbere mu gihe cy’imyaka 24 amaze akora ubwo buhinzi, akaba ashishikariza urubyiruko gushora mu buhinzi kuko buzana amafaranga.
Niyonzima kugeza ubu ufite imyaka 44, akaba yarize amashuri yisumbuye imyaka 2 gusa avuga ko yahisemo gushora imbaraga ze mu buhinzi, kuko kuri we kwirukira mu mujyi ari ibintu yabonaga bitamurimo, kandi bidakwiye.
Uwo muhinzi uvuga ko yatangiye ahinga utuntu yita ko ari duto turimo imboga, karoti, amashu, ibishyimbo n’ibindi, afite intego yo kugera ku buhinzi bw’ibirayi bw’umwuga cyane ko kuri we yari avuye mu ishuri atabasha kwigondera igishoro cyo mu buhinzi bw’ibirayi.
Yagize ati: “Nakomeje kujya numva ijambo ry’Umukuru w’Igihugu aho rivuga ko Imana yaduhaye igihugu, iduha imbaraga….., numva nanjye nk’urubyiruko nkwiye kwihangira umurimo nkawuhangira n’abandi ni bwo nakusanyije udufaranga nakuye mu buhinzi bw’imboga icyo gihe nari mfite imyaka 20, ntangiza imifuka 3 y’ibirayi nza kuvanamo toni 3 n’igice kuri are.”
Uyu muhinzi ngo yatangiranye abakozi batarenze 6, ndetse n’imirima yahingagamo yaratishaga; ariko kugeza ubu afite abasaga 50 kandi bose abahemba neza, ikindi ni uko amaze kugura imirima, we avuga ko atazi neza agaciro kayo ariko ngo nibura imitungo amaze gukura mu buhinzi ntiri munsi ya miliyoni 30
Yagize ati: “Kugeza ubu maze gutera imbere aho mbona toni 18 kugeza kuri 20 tekereza nawe ayo mafaranga aba arimo niba ikilo ari amafaranga 500, natangiye natisha kandi na n’ubu ndacyabikora ariko ubu mfite imirima yanjye nagiye nkura mu nyungu z’ubuhinzi bw’ibirayi, ubu mfite abana bane biga neza mu mashuri meza, n’ubwo ntize amashuri y’ikirenga, ariko mfite icyizere ko abana banjye bazayiga kandi babirimo neza.”
Niyonzima asaba urubyiruko gukomeza gutekereza gushakira imirimo aho batuye ngo kuko iyo umuntu atekereje neza akemera imibereho ye bituma agera ku ntsinzi ibi arabivuga ahereye ko yatangije amafaranga atagera ku bihumbi 50 ashingiye ko yatangiye ubuhinzi ikilo cy’imbuto kigura amafaranga 150.
Yagize ati: “Muri iyi minsi hari bamwe mu rubyiruko ruva mu ishuri rukaza rwiteze gushakirwa imirimo na Leta nyamara hafi yarwo haba hari byinshi byabyazwa umusaruro, mbese buriya wari uzi ko urukwavu ruvamo inka ari rumwe watangiriyeho, niba rumwe rubyara inkwavu hagati ya 6-8 mu gihe cy’ukwezi, ubwo umwaka inkwavu ni zingahe, uzi ko umufuka w’ibirayi uvamo toni 1 y’ibirayi ubwo se ni amafaranga angahe ku mwaka, urubyiruko nirutekereze cyane kandi ruhere kuri bike rubona hafi yarwo”.
Bamwe mu bakozi ba Niyonzima bavuga ko bamaranye nawe igihe cy’imyaka 20 bakorana bavuga ko bamaze kwiteza imbere kandi bashimangira ari intangarugero ndetse n’ikimenyetso cy’uko urubyiruko rushobora kwiteza imbere ruramutse rwishatsemo ibisubizo.
Habimana Ramazan yagize ati: “Niyonzima maranye nawe imyaka isaga 15, nanjye nakoranye nawe nkiri umusore arinda ashaka nanjye ndashaka kuri ubu nkorera amafaranga 2500 ku munsi, maze kwiyubakira inzu nziza nkoresheje umushahara mpembwa na Niyonzima mu buhinzi bwe bw’ibirayi ngatura ibimina maze kugura isambu ya miliyoni 6 nkaba nanjye nsaba urubyiruko kutajya rubyukira mu makarita no kunywa ibiyobyabwenge ahubwo rugakora kuko niba Niyonzima aduhemba turi abakozi barenga 50 urumva ko yihangiye umurimo tukabyungukiramo.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Kamana Olivier avuga ko ubuhinzi bw’ibirayi iyo bukozwe neza kinyamwuga buteza imbere nyirabwo akaba ari n’aho ahera asaba urubyiruko gushoramo imari
Yagize ati: “Mwabyiboneye Niyonzima ni urugero rwiza ku rubyiruko niba akubwira ko yatangiriye kuri are 100, ubu akaba ahinga kuri hegitari 2,5 ni ibintu bigaragaza ko yihangiye umurimo yiteza imbere abigezaho n’abandi ni yo mpamvu rero nshishikariza urubyiruko gushora mu buhinzi kuko birimo inyungu kandi yihuse, ntibagire ubwoba ngo bazahomba kuko Leta yitaye ku muhinzi muri gahunda ya Tekana Muhinzi urishingiwe bakore ubuhinzi ndetse banabushinganisha”.
Niyonzima avuga ko mu gihembwe iyo amaze guhemba abakozi aba afite inyungu ya miliyoni 2 bityo kuri we akaba avuga ko umushahara we ari ibihumbi 500 ku kwezi, akaba ashimira Ubuyobozi bw’Igihugu gukomeza gushyigikira urubyiruko kandi arufasha kwiteza imbere ashingiye ko kuri ubu ngo yabafashije no kugera ku nguzanyo aho bwabashyiriyeho ikigega BDF.


