Musanze: Kubungabunga umugezi wa Rwebeya byahinduye imibereho y’abaturage

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gashyantare 10, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze baturiye  umugezi wa Rwebeya  ukunze kumanukana amazi ava mu birunga, bavuga ko kuva igikorwa cyo kuwubungabunga cyatangira mu mwaka 2019, imibereho yabo yahindutse hanabungabungwa ibidukikije.

Niwemugeni wo mu Murenge wa Musanze yagize ati: “Kubungabunga umugezi wa Rwebeya byatumye tubaho mu mutekano kuko twahoraga tuzoye amaso tuzi ko amazi ava mu birunga aza kudutwara, kandi koko ni byo kuko hari inzu nyinshi zagiye, imyaka, amatungo n’ibindi, ariko kuva barubatse urukuta rukomeye rutangira amazi icyizere ni cyose kandi urabona ko imyaka n’amashyamba ubona ko bimeze neza”.

Nzayisenga Aimable we avuga ko kubungabungabunga uyu mugezi hagamijwe  kurinda ubuzima bw’abaturage kandi ngo byatumye babasha kudakomeza guta umwanya baherekeza abana bava cyangwa bajya ku ishuri

Yagize ati: “Kuri ubu nta muntu ugihangayikishwa no kuvuga ngo umwana we aragwa mu mugezi, ibi rero byatumaga dufata amasaha tukajyana abana ku ishuri uwo mwanya rero nawo twarawuzigamye kubera ko batwubakiye n’biraro binyuranye, Turashimira Perezida Kagame yatwijeje ko azadufasha guhagarika amazi adusanga mu ngo none yarabikoze ubu nta myaka yacu igitwara n’amazi ku gice cyabungabunzwe”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengiyumva Claudien nawe ashimangira ko kuba umugezi wa Rwebeya warabungabunzwe hari impinduka ku cyizere cy’imibereho y’abawuturiye, akaba asaba abaturage gukomeza kubungabungabunga uriya mugezi.

Yagize ati: “Umugezi wa Rwebeya kuri ubu ntabwo amazi agipfa kwangiza cyangwa se ngo abe yajya mu ngo z’abaturage mu gice cyabungabunzwe, ibi rero tubikesha Perezida wacu Paul Kagame wamenye ko abawuturiye bakomeje kuhatakariza ubuzima n’ibyabo’.

Yongeyeho ati: “Yahisemo kuwubungabunga hubakwa inkuta n’ibiraro byaba ibyo mu kirere n’ibyo ku butaka, ndasaba abaturage gukomeza kuwubungabunga birinda guhinga bawusatira, birinda gutema biriya biti byatewe mu nkengero hagamijwe kuwubungabunga”.

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB), butangaza ko burimo gushaka amafaranga atunganya imikoke 53 y’amazi ava mu Birunga agasenyera abaturage.

Uburyo umushinga wo kubungabunga imyuzi iva mu birunga biteganyijwe ko uzarangira mu mwaka 2024, kuri ubu abagera kuri 8 000 bahawemo imirimo kandi uyu mushinga uzarangira umaze gutanga akazi ku baturage 20,000, biteganijwe kandi ko muri iki gikorwa hazakoreshwa agera kuri miliyari 35 z’amafaranga y’u Rwanda.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gashyantare 10, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE