Musanze: Kimonyi ikibazo cy’inzoga bita Muhenyina cyabonewe umuti urambye

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 11, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Mu Murenge wa Kimonyi, Akarere ka Musanze, hamaze iminsi havugwa inzoga yiswe Muhenyina, aho uwayinywaga yaburaga ubwenge ibintu akabizambya, kuri ubu abaturage ndetse n’ubuyobozi bavuga ko iyi nzoga bayiranduranye n’imizi yayo, umutekano ukaba waragarutse.

 Iyo nzoga uwayinywaga ngo yarangwaga no kuba nk’ikihebe agakora ibikorwa biteye isoni n’ibindi bibi nko gukubita atababariye ariho iryo zina ngo barikomora uwabaga akubise mugenzi we bati “Muhenyina”.

Uwineza Marie Grace wo muri Kimonyi, Akagari ka Buramira, avuga ko nyuma yo gutanga amakuru agasakara hose ubuyobozi bw’Umurenge na Polisi bwahagurukiye iki kibazo maze aho Muhenyina icururizwa ndetse n’aho yengerwa harafungwa izindi ziramenwa.

Yagize ati: “Muhenyina yari igiye kudusenyera ingo ndetse n’inkoni zari ziturembeje ku buryo nta mugoroba cyangwa se ijoro na rimwe utumvaga umugore ataka ko bamukindaguye kubera ko umugabo we yabaga amaze guhaga Muhenyina, ubu ubuyobozi bwaraje busenya indiri yayo none ubu turatuje abagabo basigaye bataha kare.”

Ndungutse Jean Nepomscene we avuga ko icyo yishimra ari uko muri santere yabo ya Kitabura nta muntu ukigaragara yasinze ku manywa ngo kuko wasangaga iyi santere yose nibura utaburamo abagabo batatu baryamye ku muhanda

Yagize ati: “Ubu nta muntu ukibungana icupa mu nzira kubera kubura amahoro yo kunywera hamwe bitewe n’isindwe, kuko hano wabonaga buri wese afite icupa akubwira ngo ni urwagwa kandi ari uruvangitirane rw’ibiyobyabwenge bikoze inzoga ya Muhenyina, ubu nta muntu bagitegera mu nzira kuko abayinywaga na bo baje gusanga bakomeje kuyinywa bakanduranya bakwisanga muri gereza, turashima inzego zose zadukijije iriya Muhenyina”.

Kabera Canisius Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi, avuga ko yahageze nk’umuyobozi mushya, ngo yatangiye urugamba rwo gushakisha uburyo bwose iriya Muhenyina yacika burundu ndetse akanamenya aho ikomoka.

Yagize ati: “Iriya nzoga yacuruzwaga ikanakorwa n’umuntu umwe, nk’uko itangazamakuru ryabivuze koko mu Murenge wacu Muhenyina yari yamamaye, twasuye isantere yari yiganjemo, uwakekwaga atubwira ko ari urwagwa gusa nyuma yo kuganirizwa yemeye ko agiye kubicikaho, ndetse atanga n’amakuru ku bacuruza iriya nzoga baraganirizwa, ndetse yiyemeza kureka ubucuruzi bw’inzagwa ayoboka gucuruza imitobe.”

Akomeza asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru aho bakeka izo nzoga z’inkorano kandi bakirinda ibiyobyabwenge kuko bisenya imiryango.

Muri uwo Murenge kandi mu rwego rwo gukomeza kwereka abaturage ko inzoga zitujuje ubuziranenge hafunzwe uruganda rwakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge, aha nanone akaba ari ho bamwe mu baturage bahera bavuga ko uzarenga ku mabwiriza yo gucuruza no kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge byashyira ubuzima mu kaga.

Aha ni kuri santere yacururizwagaho inzoga bise Muhenyina.
Kabera Canisius Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 11, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE