Musanze: Iteme rihuza Imirenge ya Musanze na Cyuve ribateye inkeke

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Werurwe 31, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Abaturage bakoresha iteme rihuza Imirenge ya Musanze na Cyuve, mu Tugari twa Cyabagarura ho muri Musanze na  Rwebeya ho muri Cyuve, bavuga ko batewe inkeke n’uko ryangiritse rikaba ribangamiye ubuhahirane.

Basaba ubuyobozi gusubizaho ibiti bikomeye kandi bihagije kuko ibyari bihasanzwe hasigaye bike, cyangwa se bakabubakira ikiraro gikomeye mu buryo burambye.

Aba baturage bavuga ko uko ibiti bigenda bibora bigenda bigwa mu mugezi wa Rwebeya, bityo abantu n’amatungo hakaba ubwo baguyemo.

Bamwe bavuga ko mu gihe imvura yaguye mu gice cy’Ibirunga hari bamwe bahitamo kurara hakurya y’umugezi birinda ibyago byo kuba bagwa mu mugezi uriho icyo kiraro uba warengewe.

Nsanzabaganwa Pascal yagize ati: “Iri teme munsi yaryo harimo imanga, iyo umuntu aguyemo ni uguhita ajya ku bitaro. Hari abantu bagwamo, abanyeshuri hari ubwo bisaba ko tuza kubambutsa, ubushize umunyeshuri yaguyemo.”

Akomeza agira ati: “Buri gihe kidutera impungenge mu gihe twambuka ndetse n’igihe abana bacu bataragera mu rugo bava ku ishuri.”

Mukankundiye Seraphine na we avuga ko icyo kiraro kibabangamira nk’iyo batashye ubukwe mu Murenge wa Musanze kuko bibasaba kuzenguruka kubera gutinya ibyago iryo teme rishobora kubateza.

Avuga ko uretse ibyago batinya, icyo kiraro kibateza igihombo, ati: “Nk’ubu muri Musanze hera ubutunguru bwinshi n’ibirayi, byose byanyuraga hano ku magare no ku mitwe y’ababizana mu isoko none ubu ntitwapfa kuhambutsa imifuka, mu gihe cy’isarura biratugora.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve Ndayambaje Kalima Augustin, yavuze ko ikibazo cy’ibiraro n’amateme bigenda bisaza kizwi ndetse ko hari bimwe byatangiye kubakwa, na kiriya na cyo hagiye kurebwa uburyo hashyirwaho ibindi biti.

Yagize ati: “Kugeza ubu hari ibiraro bibiri bimaze kubakwa, birashoboka ko bamwe baba bifuza inzira ya bugufi, bigatuma bakomeza kunyura kuri icyo cyangiritse. Gusa ubwo icyo na cyo tugiye kureba uburyo twaba twifashishije uburyo bwo gusubizaho ibiti mu gihe dutegereje ko cyubakwa mu buryo burambye.”

Iki kiraro kiri ku mugezi wa Rwebeya kinyurwaho n’abanyeshuri bava mu Murenge wa Musanze bajya kwiga mu wa Cyuve ndetse n’abaturage baba bajya gusurana kimwe n’abakora urujya n’uruza bajya gushaka imirimo muri iyo Mirenge ihana imbibi.

Ibiti by’iryo teme bigenda bisaza bigatwarwa n’amazi
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Werurwe 31, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE