Musanze: Inzoga bise Magwingi iteza umutekano muke

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 16, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyuve Akagari ka Kabeza, Umudugudu wa Gashangiro cyane abo muri santere ya Kabindi, bavuga ko babangamiwe n’inzoga yitwa Magwingi, iteza umutekano muke aho umaze kuyinywa aryama ku nzira.

Iyi nzoga bivugwa ko yengwa hifashishijwe amajyani, isukari, ikawa na pakimaya ngo uyinyoye aranduranya cyane kandi ngo abayinywa baba bazi ko ari urwagwa.

Manizabayo Aimable yagize ati: “Magwingi hano ikomeje guteza ibibazo hano kandi aho yengerwa muri iyi santere harazwi ariko twibaza impamvu idacika, umuntu iyo amaze kuyinywa arasakuza, akanduranya yagera mu rugo abana n’umugore bagahunga. Izi nzoga z’inkorano zikoza isoni”

Mukankubito Charlotte avuga ko iyo nzoga yo mu Gashangiro ibuza abagabo gukora kuko ngo uwayinyoye abyuka nta ngufu abandi na bo bakabyuka binywera Magwingi.

Yagize Ati: “Usibye no kuba hano abagore turazwa ku nkeke iyo abagabo bacu bamaze gusinda Magwingi, hari n’ababyuka ngo bagiye kuyisogongera bakirirwa bagaragurika, umugore wayinyoye rero agahura n’umugabo nawe wamaze kuyisinda ntibatinya gukorera ibya mfura mbi no ku muhanda cyane mu kabwibwi ikibazo ni uko aho ikorerwa  hazwi ariko nticike.”

Akomeza avuga ko iyi nzoga yitwa Magwingi ngo iyo umuntu  ayinyoye ari nyinshi abyuka ava amaraso mu mazuru

Yagize ati: “Iyi nzoga muri iyi santere bita Akabindi ifite ingaruka nyinshi kuko uyinyoye abyuka ava imyuna, hari n’ababyuka baruka kugeza n’ubwo bajya kwa muganga.”

Kuri iyi ngingo y’inzego z’inkorano zikomeje kuzambya abantu mu Karere ka Musanze ubuyobozi buvuga ko giteye inkeke nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayiranga Theobald abivuga

Yagize ati” inzoga z’inkorano muri iki gihe ni ikibazo natwe kuri ubu twahagurukiye, ubu turimo gushakisha ahantu hose bivugwa ko zengwa n’iyo rero bise Magwingi ije yiyongera ku zindi twagiye twumva tukazirwanya zikaba zarabaye amateka tugiye kuyirwanya nayo kandi abaturage bamenye ko inzoga nka ziriya zangiza ubuzima; ntabwo twari tuzi ko Magwingi iba Musanze.”

Akarere ka Musanze hakunze kuvugwamo inzoga z’inkorano harimo Nzogejo, Umumanurajipo,Umurahanyoni, Muhenyina, Umuzefaniya n’izindi abaturage bakaba bavuga ko izo nzoga z’inkorano zitera igwingira ku bantu bakuru n’abana kuko abakuru iyo bazinyoye batabasha kurya uko bikwiye, abana ntibabone indyo yuzuye kuko uwishinze izo nzoga adahaha.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 16, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE