Musanze: Inkuba yahitanye umuntu umwe

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 9, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Imvura yaguye mu mugoroba wo ku wa 8 Nyakanga 2024, yarimo inkuba nyinshi zangije ibintu n’abantu kugeza ubu Imvaho Nshya ikaba imaze kumenya ko mu K arere ka Musanze inkuba yahitanye umugore, umwana nawe ararembeye.

Mu Murenge wa Nkotsi inkuba yivuganye umugore wari mu gikoni umwana kuri ubu akaba we arwariye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, inkuba kandi yasataguye bimwe mu biti binini itwika n’intoki.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi Canisius Kabera, avuga ko koko inkuba yishe umugore.

Yagize ati: “Byari hagati ya saa kumi n’imwe na sa kumi n’ebyeri z’umugoroba aho inkuba yasanze umugore witwa Mukandoli wari mu gikoni n’umwana akaba ari uwo mu Kagari ka Gashinga, Umudugudu wa Kabasaza yahise apfa. Umwana ni we urembye mu bitaro bya Ruhengeri twakoze ubutabazi ariko tuza gusanga umugore yapfuye.”

Bamwe mu baturage baganiriye n’Imvaho Nshya bavuze ko bababajwe n’inkuba yahitanye uriya muturage.

Habamenshi yagize ati: “Na twe byatubabaje kuba inkuba yahitanye umuturanyi wacu. Ariko nanone twasanze dukwiye gukomeza kwirinda gukomeza kugendagenda kuko twumvise ko uwo mugore ngo yari arimo kureka amazi ageze mu muryango w’igikoni inkuba ihita imukubita, Tugiye gukomeza kwitwararika.”

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa wa Nkotsi, asaba abaturage gukomeza kwirinda no kugendagenda mu mvura ndetse bakirinda gucomeka ibikoresho ku mashanyarazi mu gihe imvura igwa.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 9, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Munyemana Jean Cloude Picu says:
Nyakanga 9, 2024 at 12:27 pm

Nihanganishije Imiryango Yababuriye Ubuzima Muririsanganye Ryatewe Nimvurayaraye Iguye Igahitana Ubuzima Bwabantu Bagera Kuri Batantatu Mukarere Ka Ngororero Abantu 5 No Mukarere Ka Musanze 1 Imana Ibakire Mubayo Baruhuke Mumahoro Nurembeye Mubitaro Imana Yumvise Umubabarowe Nyagasani Barikumwe Nawe . Ariko Abantu Birinde Gutura Ahantu Hashyira Ubuzimabwabo Mukaga .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE