Musanze: Inama z’uwakize ibibi by’ibiyobyabwenge yanyoye ku myaka 12

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 12, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Maniriho Jean Bosco w’ imyaka 38 aragira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge nk’umuntu wabinyoye guhera afite imyaka 12 y’amavuko bikamuviramo uburwayi bukomeye bwo mu mutwe ku buryo yagiriwe inama yo gufata imiti ubuzima bwe bwose.

Avuga ko yanywaga ibiyobyabwenge yumva ari bwo buzima, ariko igihe cyarageze ingaruka zabyo zizira rimwe bimuviramo n’uburwayi bwo mu mutwe aho yirirwaga azenguruka mu Mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo.

Yagize ati: “Njye nabitangiye mfite imyaka 12 kuko nararaga mu biraro no ku mihanda y’uyu mujyi, nanywaga kore, urumogi kanyanga n’ibindi. Ibi byose kandi nabikoraga numva ari bwo buzima ariko nakubwira ko nakuyemo ingaruka zikomeye. tekereza ko nzafata imiti ubuzima bwanjye bwose kubera ko byanteje uburwayi bwo mu mutwe.”

Maniriho avuga ko ibiyobyabwe byakomeje kumugiraho ingaruka n’ubwo yageze aho akajya kwiga akarangiza amashuri yisumbuye.

Yagize ati: “Naje kugira amahirwe mbona abagiraneza baramfasha njya kwiga, ariko akageso ko kureka itabi rizingiyemo urumogi ntabwo nigeze mbireka haba ku ishuri ndetse no mu biruhuko ku buryo nyuma y’umwaka umwe ndangije ayisumbuye nahise ntangira guta umutwe ngata imyenda mbese ndasaragurika.”

Yicuza ko mu gihe yakabaye yararangije kaminuza neza ariko ubu byaranze, ndetse ngo akomeje gufata imiti ihoraho.

Yagize ati: “Ndashimira ubuyobozi bwacu burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame waharaniye ko nta muntu ufite uburwayi bwo mu mutwe, kuko nahawe ubuvuzi. Nari ngeze ahantu habi cyane, tekereza kwikuramo imyenda yose urya imyanda byari bikaze. Ubu rero twahawe ubuvuzi biradufasha ari na yo mpavu nahisemo guha Certificat Umukuru w’Igihugu mushimira ko yitaye ku bafite uburwayi bo mu  mutwe.”

Kuri ubu Maniriho akora ubucuruzi buciriritse mu mujyi wa Musanze, akaba amaze kwiyuzuriza inzu ifite agaciro ka miliyoni 18 nk’uko abyivugira.

Ashishikariza abafite ibibazo by’uburwayi bwo mutwe gufata imiti neza ndetse n’abakoresha ibiyobyabwenge kubizibukira, kandi ko uburwayi bwo mu mutwe bukira abari abarwayi bakagirira igihugu akamaro.

Kuri ubu Maniriho afite umugore n’umwana umwe, kandi abaturanyi be bavuga ko babanye neza nubwo yigeze guhura n’ingaruka z’ibiyobyabwenge agihanganye na zo kugeza ubu.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 12, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE