Musanze: Imvugo yabaye ingiro, ntibagisenyerwa n’amazi ava mu Birunga

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 17, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Imvura yagiye iteza ibiza mu bihe bitandukanye, ariko Abaturage b’Akarere ka Musanze bagize umwihariko wabo igihe kinini bitewe n’amazi yavaga mu Birunga igihe imvura yaguye ikabageraho n’igihe itigeze ibageraho.

Abaturiye imiyoboro minini ikura amazi mu Birunga barashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ukomeje kubakira iyo miyoboro mu buryo bubarinda amazi yajyaga abatera mu ngo.

Gukumira amazi ava mu birunga, ni umwe mu mihigo Perezida Kagame Paul yahigiye abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru baturiye ibirunga, nk’uko hari ibindi bikorwa byinshi yabasezeranije ubwo yiyamamazaga mu mwaka wa 2017.

Nzabarinda Isaac ni umwe muri abo baturage bo muri Musanze bibuka neza isezerano Perezida Kagame yabahaye mu myaka itandatu ishize, by’umwihariko iyo abonye iyo miyoboro kuri ubu yarabazaniye umutekano babonaga nk’inzozi.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Nzabarinda yagize ati: “Turashimira Paul Kagame, Perezida uzirikana abo ayobora. Ndemeza ko muri bimwe bimubabaza ari ukubona umuturage ahura n’akaga; kuri we rero imvugo ni yo ngiro nk’uko yabidusezeranyije ubwo yazaga kwiyamamaza ino kuri Busogo, yatubwiye ko azadukiza icyago gikururwa n’amazi ava mu birenga.

Kuri ubu nk’umugezi wa Rwebeya yahubatse inkuta zikomeye zituma amazi adashobora gukomeza kwinjira mu nzu zacu, ikindi ni uko buri wese wegereye umugezi yamwubakiye inzu mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi, bibebera mu mataje.”

Hari byinshi koko ubona ko abaturage ibyo bavuga bigamije gukumira no kugabanya ubukana bw’amazi ava mu Birunga akaba yateza ibiza nk’aho kuri ubu hari kubakwa ibiraro bihuza Imirenge byajyaga bitwara abantu, nk’ikiraro gihuza imirenge ya Musanze na Cyuve n’ibindi.

Hategekimana Justin wo mu Murenge wa Cyuve, na we yagize ati: “Nk’ubu uretse kuba hari inkuta Perezida Kagame  yubatse zikumira amazi, arimo no kubaka ibiraro kugeza n’ubwo ashyiraho ibyo mu kirere. Navuga nk’iki kiduhuza na Musanze, abana bacu bakoraga ingendo ndende bajya ku ishuri kuko byabasabaga kuzenguruka ariko kuri ubu urabona ko amashuri azatangira bambuka mu buryo bwiza”.

Uyu muturage akomeza avuga ko kuba Perezida akomeje kubungabunga umugezi wa Rwebeya byoroshya imihahiranire n’imigenderanire ariko kandi ngo byatumye babona imirimo.

Yagize ati: “Ubu turimo kuvuga ko imigezi iva mu birunga Perezida akomeje kuyishakira ibisubizo agamije kurinda abaturage n’ibyabo muri Musanze, ukagira ngo yenda azana abakozi bavuye mu zindi Ntara cyangwa uturere? Ni twe tubyikorera nk’Abanyamusanze kandi tugahembwa amafaranga tukayikenuza.

Aba baturage cyane cyane abaturiye imigezi iva mu birunga, kimwe n’abo Kagame yakuye mu manegeka kubera ko iyi migezi yari ibangamiye ubuzima bwabo, bavuga bifuza ko niyongera kwiyamamaza nk’uko na we arimo gusohoza inshingano bazamutora ijana ku ijana.

Abaturage barishimira ko bakomeje kubakirwa n’ibiraro bigezweho byambuka imiyoboro y’amazi ava mu Birunga

NGABOYABAHIZI PROTAIS

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 17, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE