Musanze: Imiryango 52 mu birwa bya Ruhondo igorwa no kugerwaho n’ibikorwa remezo

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 13, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Abaturage bo mu birwa byo mu kiyaga cya Ruhondo babarirwa mu miryango 52 bavuga ko babangamiwe no kutagerwaho n’ibikorwa remezo uko bikwiye,  bagasaba ko ubuyobozi bwabimura, bukabafasha kubona ubutaka hakurya y’ikiyaga bakegera abandi Banyarwanda bakagerwaho n’iterambere ry’Igihugu.

Abo baturage bavuga ko hari ubwo bamwe bashobora kumara n’umwaka ngo bajye hakurya y’ikiyaga, basanga gahunda yo kubimura ikwiye kwihutishwa kugira ngo bajyane n’iterambere

Umwe mu batuye muri iki kirwa cya Ruhondo Nshimiyimana Jean Paul, yagize ati: “Hano rero muri rusange ni ahantu twumva tumeze nk’abari mu mfundanwa kandi ni mu gihe, kugira ngo twambuke tujya za Rwaza  n’ahandi mu mujyi wa Musanze ni ikibazo gikomeye, kuko hari n’ubwo ubura amafaranga yo gutega ubwato, ubu ni twe Banyarwanda tugicana Peteroli kuko nta mashanyarazi yatugeraho mu buryo bworoshye, kwivuza bitubera ikibazo twifuza rero ko inzego bireba na twe zadukura mu kirwa.”

Mukandekezi we avuga ko kutagira ibikorwa remezo bibadindiza bigatuma rimwe na rimwe batamenya amakuru

Yagize ati: “Ubu ntawapfa kugura televiziyo kuko ntiyabona umuriro wo kuyatsa, abana ntabwo bajya basubira mu masomo kubera ikizima tubamo ni yo mpamvu abana bacu no mu bizamini batagira amanota ashamaje, twifuza ko twafashwa tukava muri iki kiyaga ni bwo twakwizera umutekano nyawo mu mibereho yacu y’iterambere.”

,

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien avuga ko koko bihangayikishije Akarere, ku miryango iri mu kirwa cyo mu kiyaga cya Ruhondo igera kuri 52 kuko kagomba kwishakamo ubushobozi, kuko abo baturage nta butaka bafite hakurya y’ikiyaga ngo akaba ari nayo mpamvu bigorana kuba bagezwaho amazi meza, amashanyarazi.

Yagize ati: “Ikibazo cy’abaturage bo kirwa cyo mu kiyaga cya Ruhondo na twe turakizi, turimo turashakisha abafatanyabikorwa ngo tube twabashakira aho gutura heza, ubu rero icyakozwe cya mbere ni ugushakira abana uburyo bwo kugera ku ishuri, aho Akarere kakodeshereje abana ubwato bubajyana ku ishuri mu gitondo bukabagarura nimugoroba, tuzakomeza gukora ubuvugizi kugeza igihe amikoro azabonekera.”

Gahunda yo kwimura abaturage bari batuye mu birwa by’ibiyaga bya Burera na Ruhondo yatangiye mu mwaka wa 2014, Ikiyaga cya Ruhondo kuri ubu kikaba gihuriweho n’Imirenge ya Gashaki, Remera na Gacaca, abatuyemo bakaba badapfa kugerwaho n’ibyo bifuza mu mibereho yabo mu buryo bworoshye.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 13, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE