Musanze: Gufunga insengero zitujuje ibisabwa byahaye agahenge abaturanye nazo

Mu gikorwa cyo gufunga insengero mu Karere ka Musanze zitujuje ibyangombwa, bamwe mu baturage baturanye nazo bavuze ko bishimiye iki gikorwa kuko gishishikariza abayobozi bazo kwita ku bikwiye aho zikorera harimo umutekano n’isuku.
Nsengiyumva Archade wo mu Murenge wa Muhoza asanga kuba izi nsengero zitafatirwaga ibyemezo ngo zihe abaturage umutekano ndetse zibarinde indwara zikomoka ku mwanda byari ikibazo gikomeye.
Yagize ati: “Ahantu hahurirwa n’abantu benshi hakwiye isuku, hari insengero zitagira ubwiherero buhagije bikabangamira abaturanye nazo cyangwa se ibihingwa byabo, izindi zigasakuriza abantu nijoro cyangwa se mu rukerera ukumva ingoma ziragukanguye, simvuze ngo zifungwe burundu, ubuyobozi bwadohora zikuzuza ibyangombwa ariko inyinshi muri Musanze zikeneye kuzuza ibyangombwa.”
Ineza Marie Isabelle, wo mu Murenge wa Musanze yagize ati: “Hari ubwo ujya kubyuka ugasanga ahahoze akabyiniro hari urusengero , kandi ubwo bamwe barasenga abandi bacuruza inzoga hafi aho, abandi botsa inyama mbwira koko niba umuntu arimo yumva urukarango azakurikira neza ijambo ry’Imana! Ibi bintu byari byaratinze ni ukuri, ni gute urusengero rukorera muri metero 12, turagira ahandi hajya ibikorwa remezo”.
Ineza akomeza asaba ko ngo niba barimo kugenzura ibyangombwa urusengero rwujuje harebwe n’ingano y’ubutaka rukoreraho
Yagize ati: “Urusengero nirugaragaze ubutaka rufite kandi bwagutse ku buryo no mu bihe ruzaba rutekereje ibikorwa by’iterambere rubone aho kubyagurira, kandi zijye zitarura n’ingo z’abaturage kuko usanga hari abazubaka mu mfundanwa.”
Pasitoro wa Methodiste Uni Musanze Bizimenyera Lazare nawe ashimangira ko hari ibyo urusengero rwabo rutari rwujuje.
Yagize ati: “Hano nta bwiherero bwujuje ibyangombwa dufite nawe urabona ko butuzuye neza, nta mazi hano tugira, amajwi mu rusengero badusabye ko adasohoka ikindi ni uko tugomba kubaka parikingi, batubwiye ko nitubyuzuza ari bwo tuzafungurirwa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayiranga Theobard, avuga ko mu nsengero zimwe na zimwe haba hari ibyangombwa bibura, ndetse hashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Yagize ati: “Ubu turi mu gikorwa cy’igenzura mu nsengero zose tureba izujuje ibyangombwa, aho bamwe basengera mu ngo, mu tubari, mu buvumo, insengero zitagira imirindankuba, ubwiherero n’ibindi, yemwe noneho hari n’abasigaye barihaye gusengera mu buvumo no ku misozi, ikindi kandi hari bamwe mu bavugabutumwa usanga nta mpamyabumenyi mu bijyanye n’iyobokamana bafite (Theologie)”.
Uyu Muyobozi akomeza avuga ko abayobozi b’izo nsengero bakwiye kwita ku buzima bw’abantu bagakorera ahantu hasobanutse ngo kuko usanga hari n’insengero usanga ziri ahantu hashobora guheza umwuka, kubera ibisenge biba rimwe na rimwe ari bigufi kandi zikakira abantu benshi.
Kugenzura igikorwa cyatangiye ku wa 28 Nyakanga 2024, gikorwa n’Akarere ka Musanze; kugeza ubu hamaze gusurwa izigera kuri 222 muri zo 185 zarafunzwe, mu 317 ziri mu Karere kose.


