Musanze: Gacaca umuturage arara aterwa amabuye hejuru y’inzu hagakekwa amadayimoni

Umubyeyi witwa Uwizeyimana Consolee, utuye mu Murenge wa Gacaca, Akagari ka Karwasa, avuga ko hari abatera amabuye ku nzu ye nijoro, yatabaza ntabone ubutabazi ahubwo ngo bakamubwira ko ari amajyini amutera.
Uyu mubyeyi ufite abana 6, akaba yibana kubera ko yatandukanye n’umugabo, ngo bitwaza ibyo bakavuga ko ari umugabo bashwanye umuteza ayo madayimoni nk’uko Uwizeyimana abivuga
Yagize ati: “Njyewe hano nk’uko mubibona iyi nzu nta kirahuri ku rugi no ku idirishya kitari cyameneka kuko abantu batera amabuye kuri iyi nzu guhera sa kumi n’ebyiri, maze amezi 7 ndi muri ibi bibazo, kubera rero ko nashwanye n’umugabo wanjye, iyo ntabaje bavuga ko ari ibyo umugabo yateje kandi hari abana bafashwe ubuyobozi burabyirengagiza bukomeza kundebera mu ndorerwamo y’amadayimoni.”
Uwizeyimana asanga kuri we asa n’uwatereranywe yagize ati: “Inzego z’ubuyobozi rwose zindenganure kandi ibi byose byatangiye nyuma y’aho mvuze igisambo cyari cyaje kwiba iwanjye, ibi inzego zose kugera kuri Gitifu barabizi ariko nkomeje kurengana mbese maze guhahamuka.”
Nyirakamana Gertrude akaba ari umuturanyi w’uyu Uwizeyima avuga ko yahuye n’akarengane gakomeye.
Yagize ati: “Tekereza kuba uyu mugore amaze amezi 7, ubuzima bwe bugaragara ko buri mu kaga kugeza ubwo bavuga ngo ni amadayimoni atera inzu ye amabuye, none se habuze uburyo nibura bapanga irondo rwihishwa aba bagizi ba nabi bagafatwa ko we ubwe n’abasore yapanze irondo iwe bagafata abo bana baba boherejwe ntibabizinzitse, uyu mubyeyi twifuza ko yatabarwa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca Mukasano Gaudence, avuga ko koko iki kibazo akizi ariko ko mu minsi mike amaze yoherejwe muri uyu Murenge kuyobora yahise atangira kugikurikirana no kugiha umurongo
Yagize ati: “Kuba uriya mubyeyi avuga ko hari abatera amabuye ku rugo rwe twaracyumvise ndetse turanagikurikirana, hafatiwe umwana muto ufite imyaka 14, nasabye Mudugudu aganiriza ababyeyi b’uwo mwana, nk’uko abandi baturage barinzwe turakomeza tumurinde tumenye uwohereza uwo mwana gukora ibyo kandi ku murindira umutekano ni inshingano, ngiye gukora uburyo bwose bushoboka niba koko ari n’uwo bashakanye uhungabanya umutekano we nawe ashakishwe abe yakwisobanura.”
Mukansanga akomeza avuga ko atemeranya n’abavuga ko ari amadayimoni atera amabuye ku nzu ya Uwizeyimana.
Ati: “Hari abantu bakwiye guhindura imyumvire njye ntabwo nemeranya n’umuntu wese uvuga ko inzu y’uriya mubyeyi iterwa amabuye n’amadayimoni, oya, ahubwo bishyire hamwe dushaka igiteza umutekano muke ku muturanyi wabo, kandi natwe nk’ubuyobozi ntabwo turyamye”.
Mukansanga agakomeza asaba abaturage gukomeza kurinda umutekano wabo ndetse n’uwa bagenzi babo kandi bagatanga amakuru ku bitagenda neza ngo kuko bariya baturage bo muri Karwasa biyemeje ko ikibazo cy’umutekano muke uvugwa muri ruriya rugo wacika burundu, kandi akihanangiriza buri wese uzajya afatirwa mu bikorwa nk’ibi kuko azabihanirwa.


