Musanze: Cyuve bishatsemo ubushobozi bategura icyayi cyo ku munsi w’amatora

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abaturage bo mu Kagari ka Rwebeya, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze bateguye icyayi banywereye aho batorera mu rwego rwo kugira ngo hatazagira abakererwa bagitegura mu rugo.

Abo baturage babikoze mu matora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’Abadepite bo mu mashyaka yemewe mu Rwanda yabaye kurti ywa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2024.

Ibi kugira ngo babigereho byaturutse ku bushake bwabo maze igitekerezo Abakuru b’Imidugudu bakigeza ku buyobozi bw’Akagari na bwo bubaha inama yabafashije kugera kuri icyo gikorwa

Mu rwego rwo kumenya inkomoko y’imari yakoreshejwe muri iki gikorwa cyo guha abaturage icyayi Imvaho Nshya yaganiriye n’ukuriye ba Mudugudu bo mu Kagari ka Rwebeya Mukayizere Marita avuga ko kubera imiyoborere myiza bahisemo gushaka ibisubizo bijyanye no kuba uje gutora yanywa icyayi.

Yagize ati: “Turi mu nama y’umugoroba w’ababyeyi ndetse no mu nteko z’abaturage turimo kuganira uburyo tuzitabirira amatora, twatekereje n’uburyo twazitwara muri icyo gihe cyo gutora, twasanze tugomba kuzinduka, abaturutse kure batabona uburyo bategura icyayi, ikindi kandi muri kano gace kacu habyuka imbeho ni muri urwo rwego twabiteguye, buri wese yagiye yitanga uko ashoboye, utaragize icyo atanga kimwe n’abashyitsi baje hano buri wese arabona icyayi n’umugati.”

Mukayizere Marita ukuriye ba Mudugudu bo mu Kagari ka Rwebeya

Umwe mu baturage bo mu Kagari ka Rwebeya witabiriye amatora witwa Nkurunziza, yavuze ko yishimiye iki gikorwa kuko ngo kuri we yari yazindutse kare nta kintu yafunguye ariko icyayi ngo cyamwongereye imbaraga.

Yagize ati: “Uretse no kuba twaregerejwe serivisi z’aho gutorera hafi, ubu imiyoborere myiza yasanze uje gutora yazindutse akwiye kunywa icyayi, bamwe rero bazi ngo ni icyayi gusa oya! Kuko baduhaye imigati , icyayi n’imitobe inyuranye ndetse hari n’amazi meza yo kunywa kandi yo mu nganda, mbere uzi ko twavaga hano tukajya gutorera mu Kinigi, tukagira urugendo n’inzara tukazamba, ubu ni byiza kuko gutora bisigaye bibera ku irembo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Rwebeya Mukeshimana Odette, avuga ko ubu Umunyarwanda amaze gusobanukirwa inzira zose zatuma agera ku ntego.

Yagize ati: “Nzi neza ko abaturage ba hano bazinduka karekare baje gutora maze kuganira n’abaturage twasanze ari ngombwa ko bishyira hamwe tukareba uburyo uwazindutse wese yabona icyo afungura mu gitondo cyane ko abaturage bo muri aka Kagari ari n’abantu basobanutse bishyize hamwe bahuza ingufu ku buryo buri wese wageze hano yabonye icyayi n’umugati.”

Akomeza gushishikariza abaturage bo mu Kagali ayobora n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza kwishyira hamwe bagamije kwiteza imbere no gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Rwebeya Mukeshimana Odette
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE