Musanze: Baterwa ipfunwe n’Ibiro by’Umurenge bitajyanye n’igihe

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ugushyingo 12, 2025
  • Hashize amasaha 16
Image
Umurenge wa Shingiro ufite inkuta zikomeye ariko ahatangirwa serivisi abaturage bavuga ko hadahagije

Abaturage bo mu Murenge wa Shingiro, Akarere ka Musanze, barinubira ko bagihabwa serivisi babona ko zitajyanye n’igihe kubera aho zitangirwa habatera ipfunwe, kandi Akarere kabo gakomeje gutera intambwe ishimishije mu iterambere.

Abaturage bavuga ko Umurenge wa Shingiro ukorera mu nyubako ntoya cyane, ku buryo hari aho abakozi batatu bakorera mu cyumba kimwe kandi bashinzwe serivisi zisaba ubwisanzure bw’ababagana.

Tumwubahe Josephine, umwe muri abo baturage, yavuze ko aho Umurenge ukorera hatabereye kwakira abaturage benshi icyarimwe.

Yagize ati: “Iyo ugeze ku Murenge usanga abantu benshi bicaye hanze bategereje kwinjira, kuko icyumba gikorerwamo ari gitoya. Hari ubwo ugera imbere ugasanga mu cyumba kimwe harimo ushinzwe ubudehe, uw’imisoro n’uw’imibereho myiza, bityo ukabura aho uvugira ikibazo cyawe mu ibanga.”

Ndahayo Jean Claude avuga ko ahanini bibatera ipfunwe, nk’iyo umuntu afite ikibazo yumva yageza ku bo gikwiye kugezwaho nk’umuyobozi runaka.

Yagize ati: “Iyo ushaka kuvuga ikibazo cyawe kijyanye n’imibereho yawe cyangwa ubukene, bigusaba kubivuga imbere y’abandi, bikagutera ipfunwe. Hari n’abahitamo gusubira mu rugo batabonye serivisi kubera kubura aho bicara cyangwa gutinya kuvugira mu ruhame.”

Mukandayisenga Beatrice na we ashimangira ko hari n’abacika intege ku buryo batajya ku Murenge, bagategereza kuzabona umwanya wisanzuye imbere y’umuyobozi bashaka.

Yagize ati: “Hari ubwo ugera ku murenge ugasanga abantu benshi imbere no hanze, abakozi na bo babyiganira mu cyumba kimwe. Ibyo bituma serivisi zidatangwa neza, bamwe bakarambirwa bagahitamo gutaha batabonye serivisi.”

Abaturage basaba ko iyo gahunda yakwihutishwa, kugira ngo serivisi bahabwa zirusheho kuba nziza kandi zitangwe mu buryo buboneye.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yahamirije Imvaho Shya ko icyo kibazo bakizi, kandi bakomeje gukorana n’izindi nzego mu kugishakira umuti.

Yagize ati: “Ikibazo cy’Imirenge ikorera ahantu hato cyangwa hatujuje ibisabwa ntikiri muri Shingiro gusa. Ubu hari gahunda yo kuvugurura no kubaka ibiro by’Imirenge, harimo n’uwa Shingiro. Mwabonye ko inkuta zubakishijwe amabuye, wenda ikibazo kikaba ari amabati ashaje. Tuzareba uko hashyirwaho amashya ndetse tugateganya no kwagura inyubako. Abaturage nabasaba gutegereza bihanganye kuko iki kibazo mu minsi mike kigiye kubonerwa umuti urambye.”

Imibare y’Ikigo cy’Igihugug cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) igaragaza ko Umurenge wa Shingiro utuwe n’abaturage 24.726, nk’uko bishimangirwa n’Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ryo mu 2022.

Iyo mibare iteganya ko ko uko abaturage bakomeza kwiyongera muri uwo Murenge no mu gihugu muri rusange ari na ko bakeneye kubonera serivisi nziza ahantu hagutse kandi habungabunga umutekano wabo n’amakuru batanga.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ugushyingo 12, 2025
  • Hashize amasaha 16
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE