Musanze: Barinubira amapoto y’amashanyarazi yenda kubagwira

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 6, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kimonyi, Akagari ka Birira Umudugudu wa Kadahenda, bavuga ko kuba amapoto anyura hafi y’ingo zabo ababera imbogamizi mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi, ibintu bikomeje kubasigaza inyuma mu iterambere.

Iyo ugeze mu Mudugudu wa Kadahenda mu Kagari ka Birira uhasanga amapoto ashyigikijwe ibindi biti kubera ko bimaze igihe byarashaje, ngo abakozi ba REG iyo baje kubaha umuriro bakabona ibyo biti bavuga ko batabyurira kuko ngo bageze hejuru bahanuka.

Nyirahaba Christine yagize ati: “Aya mapoto amaze igihe kuko nayamenye mfite imya 7 none mfite imyaka 53, ubona nawe ko ashaje twicara tuzi ko umunsi umwe haba umuhinzi  n’umugenzi aya mapoto yatugwa hejuru kuko hari ubwo usanga ipoto iryamye mu muhanda.

Bivuze ko rero witahiye bwije wakandagira urusinga  ugapfa, gusa ntabwo ingaruka ari uko ibi bipoto bizagwa bikatwica ariko nanone ni intandaro yo kuba tutabona umuriro w’amashanyarazi  mu ngo zacu, rwose nibadufashe bazane amapoto ajyanye  n’igihe”.

Sembagare Gaspard yatangarije Imvaho Nshya ko ayo mapoto yaboze ngo ni ikibazo gituma bimwa umuriro, kandi ngo bigira ingaruka mu bintu binyuranye birimo no kuba badakora ubushabitsi mu masaha ya nimugoroba.

Yagize ati: “Rwose ibi bipoto bishaje ni imbogamizi kuri twe nk’ubu koko ni nde mukozi wakurira iyi poto ngo aje kuguha umuriro, iyo bageze hano baje kuduha umuriro bahita bisuburirayo ngo ntawe ugiye gupfira kuri iyi mibore y’amapoto. Kuba twimwa umuriro kubera aya mapoto byadusigaje inyuma, icya mbere twibera mu mwijima, turacyakora urugendo tujya gucaginga telefoni zacu, ubu ntawagura televiziyo ahubwo twe turebesha amaso insinga z’amashanyarazi ziduca hejuru umuriro ugenda ni ikibazo.”

Abaturage bavuga ko bahangayikishijwe n’ayo mapoto atwaye amashanyarazi kuko isaha n’isaha ashobora guteza impanuka

Uyu mugabo akomeza avuga ko bibabaje kuba bagikoresha ibishirira na Peteroli kugira ngo bashakishe ikintu nijoro.

Yagize ati: “Twebwe twibera ku gatadowa kandi insinga zica hejuru yacu, ko hari gahunda y’uko umuturage asezerera agatadowa none twebwe REG ikaba iduhejeje mu bwigunge ibishaka koko, ndifuza ko Perezida yabadusabira bagasazura aya mapoto tukabona umuriro w’amashanyarazi, kuko ubu hari abamaze umwaka barahawe ibyangombwa byo guhabwa umuriro ariko abakozi ba REG bagera hano bagahunga”.

Sibomana Josue we avuga ko ngo kuba amapoto ashaje bigira n’ingaruka ku bafite umuriro ngo kuko umuriro ugenda ucikagurika.

Yagize ati: “Amapoto yashaje na yo agira ingaruka kuko umuyaga uko utuye igiti hasi tubura umuriro, kandi kuba buriya umuriro uba muke ntitwabona uko tugura imashini zisya ibinyampeke cyangwa se ngo umuntu abe yatunga firogo nibavugurure amapoto tubone amashanyarazi ahagije”.

Umwe mu bakozi b’abatekinisiye ba REG bashinzwe kumanika mubazi z’amashanyarazi (cash power) ku nzu, nawe ashimangira ko ntawakurira ipoto ishaje ngo kuko yahasiga ubuzima

Yagize ati: “Ni nde wakurira ipoto nk’iyi se? Njye ntabwo navuga menshi kuko ni ikigo nkorera, ariko  ubona bigayitse iyo batwohereje hano nk’uko unsanze hano rero mpita nisubirirayo nkabibwira umukoresha wanjye ngategereza ko bazana amapoto mashya”.

Umukozi wa REG mu Karere ka Musanze Munyanziza Jasson, avuga ko batari bazi neza ko amapoto yashaje mu buryo bumeze uko yabonye amafoto yohererejwe n’Umunyamakuru w’Imvaho Nshya, gusa ngo bagiye kubikurikirana hashakishwe umuti urambye, ariko ngo kuba hari bamwe mu baturage bavuga ko babura umuriro kubera amapoto ashaje byaba ngo biterwa n’izindi mpamvu.

Yakomeje ashimangira ko iyo babonye ipoto ihengamye bayegura cyangwa igasimbuzwa indi.

Yagize ati: “Abakozi ba REG, iyo dusanze ipoto ifite ikibazo cyangwa duhawe amakuru ko hari ahari ikibazo, ni twe dufata iya mbere ngo gikemuke, dukomeze gufasha abafatabuguzi. Umuturage udafite umuriro yaba arindi mpamvu cyane cyane ijyanye no kuzuza ibisabwa, tugiye kubikurikirana turebe, ibyo bibazo abaturage bibaza byose”.

Kugeza ubu Akarere ka Musanze kageze ku gipimo cya 66.5% by’abaturage bafite umuriro w’amashanyarazi, kandi ubuyobozi bwa REG muri ako Karere bwemeza ko  bakomeje kubaka imiyoboro bagamije kugeza umuriro mu baturage.

NGABOYABAHIZI PROTAIS

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 6, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE