Musanze: Barishimira ko noneho bagenda nijoro nta nkomyi kuko amatara amurika neza

Abaturiye n’abakoresha umuhanda Kalimbi- Gataraga- Byangabo bavuga ko bishimira ko ibiti byo ku muhanda byatwikiraga amatara babitemye, none na nijoro bakaba bagenda mu nzira badafite ubwoba kuko amatara noneho amurika neza ku muhanda.
Ni nyuma y’uko mbere ibyo bitibyakingirizaga urumuri rw’amatara, ibisambo bikikinga ku biti cyangwa bikihisha mu mashamba bikambura abagenzi batyambugaga nijoro.
Muhawenimana Joselyne wo mu Murenge wa Kimonyi, Akagari ka Buramira yagize ati: “Noneho ubu ntiwareba twatangiraga kuva mu nzira saa kumi kugira ngo tudahurira hano n’itsinda ryiyise abajama, kuko baratwamburaga mu gihe hatangiye kuza umwijima kandi byitwa ngo dufite amatara ku mihanda, twaragejeje ikibazo ku Nzego z’ibanze, bigatinda gushyirwa mu bikorwa, ariko turashima Imvaho Nshya yakoze ubuvugizi none mu gihe cy’amezi 4 ikibazo kirakemutse, turagenda mu mahoro.”
Mpazayino Japhet we avuga ko nta muntu wabashaga kuva mu Gataraga ngo agere hafi y’icyanya cy’inganda ari wenyine.
Yagize ati: “Kubera amashami y’ibiti yari yaratwikiriye amatara, ntabwo umuhanda wabonaga neza ni muri urwo rwego rero wasangaga n’amabandi yatwihishe iruhande y’igiti akaducuza utwacu, ubu urabona ko nyuma y’uko uvuye hano ugakora inkuru ubuyobozi bwatangiye gutema ibvi biti nta muntu wavaga mu rugo sa kumi n’ebyiri adaherekejwe, ubu urabona ko n’abana bato bikura ku ishuri nimugoroba bagataha bizeye umutekano.”
Pazayino akomeza agira ati: “Nyuma yo gushimira itangazamakuru ariko nashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze na REG bo bumvise ugutakamba kwacu, kuko mu nkuru twabonye mu Imvaho Nshya bari bavuze ko iki mibazo kigiye gukemuka none hashize ukwezi tugenda twidegembya , agaturuka mu ishya kaza mu muhanda tuba tukareba , kandi ibi nanone byorohereje abanyerondo bituma babona umuntu wese uba aturutse kure yabo”.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien nawe ashimangira ko biriya biti byari ikibazo kuko ngo byahisha urumuri kubera amashami y’inganzamarumbo yari ku muhanda
Yagize ati: “Cyari ikibazo kuba biriya biti byarakumiraga urumuri rw’amatara, kuko hari insoresore zitwazaga uwo mwijima zikambura abaturage abandi zikabakubita, ndasaba abakoresha uyu muhanda gukomeza kubungabunga ibikorwa remezo bagenda bagezwaho bakirinda guca insinga z’amashanyarazi kimwe n’abashobora kwangiza amatara yo ku muhanda”.
Amatara yo ku mihanda ni kimwe mu bishamangira umutekano n’ikizere ku baturage bakora ingendo mu mugoroba ndetse no mu rukerera bajya ku mirimo yabo, bigafasha no kurinda umutekano, ndetse bigakumira uwari we wese watekereza guhungabanya umutekano kubera urumuri rwa nijoro.

