Musanze: Bamwitiriye umuhanda w’ibilometero 10 yahanze bamukwena

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 30, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Umuhanda w’ibilometero 10 wiswe uwa Myasiro, wahanzwe mu myaka irenga ibiri n’igice ishize ubwo abaturage bari bakomeje gutura cyane mu Kagari ka Cyogo, Umurenge wa Muko mu Karere ka Musanze.

Myasiro ni akazina k’agatazirano ka Bihoyiki Jean Damascene wahanze uwo muhanda bamuseka, abandi bamutwama kuko babonaga ibyo akora ari ubusazi, ariko uwo muhanda ushobora no kunyuramo imodoka mu gihe mbere kari agasibanzira.

Bihoyiki avuga ko mu gihe yakoraga uyu muhanda yagiranye amakimbirane n’abaturage abandi bakamwita umusazi.

Yagize ati: “Buri munsi natonganaga n’abaturage hano kandi koko ni byo ntiwabona umuntu uranduye insina zawe, avoka, nta ngurane ukibwira ko byari byoroshye, bamwe banyitaga umusazi, ariko ntabwo ariko bimeze. Ubu rero aho bigeze imbaraga zanjye zararangiye ndasaba ubuyobozi ko bwamfasha bukampa igitaka cyo gusasa hejuru yaya mabuye ashikanze byaba ari ingirakamaro.”

Akomeza avuga ko nyuma yo gushyiramo amabuye yifuza ubufasha bwo  kuba hashyirwamo itaka bita laterite kugira ngo ube nyabagendwa.

Yagize ati: “Nkimara kubona ko twaje gutura hano kandi hakaba nta muhanda waduhuzaga, kandi hano hagenda hiyongera abaturage nahisemo guhanga umuhanda ngendeye ku kayira k’amaguru kari gahari. Ni wo mu ganda nahisemo guha igihugu nabikoze njyenyine kandi n’inzego z’Umudugudu zirabizi. Ndashimira ko bampaye uburenganzira n’umutekano ngahanga uyu muhanda.”

Bamwe mu baturage bakoresha uyu muhanda bise uwa Myasiro bavuga ko yakoze igikorwa cy’indashyikirwa kuko ni we ubwe wikoreraga amabuye ndetse aharura n’umuhanda wenyine.

Insinga zinyura ku muhanda wahanzwe na Bihoyiki

Yagize ati: “Hano hari akayira k’ikirenge gusa, hakikijwe n’imbingo, ibitovu mbese hari ibihuru. Uyu Bihoyiki rero aho ageze akwiye kuba yahabwa ingufu bakamenamo itaka ndetse na Leta ikaba yagira icyo imugenera nk’igihembo, kuko n’ubwo yatangiye bamufata nk’umusazi uretse ko atari byo yazanye hano iterambere”.

Hari n’abaturage bavuga ko umuhanda wahanze na Bihoyiki wongereye agaciro amasambu yabo nk’uko Ntamwemezi Joseph abivuga.

Yagize ati: “Uyu muhanda Bihoyiki yahanze ni umwe mu byatumye hano ikibanza kigura amafaranga agera kuri miliyoni imwe nibura kuko byagiye bizamuka. Mu gihe hano umurima waguraga amafaranga atarenze ibihumbi 60, none umukiriya araza n’imodoka akabona ikibanza gikora ku muhanda  agahita akwishyura amafarana ushaka. Kandi urabona ko n’amashanyarazi yakurikiye uu muhanda we.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwanyirigira Clarisse, avuga ko yishimiye iki gikorwa ndetse ko agiye kuzamanuka n’itsinda ryo ku Karere  bagasura uyu mugabo bakareba igikwiye  uriya muhanda ugashyirwamo ibijyanye n’ubushobozi harimo na laterite.

Yagize ati: “Icya mbere ni ugushimira kuko ni bumwe mu buryo bwo kwishakamo ibisubizo, ubwo tugiye kuzamanuka dusure uwo muhanda turebe icyakorwa niba twashyiramo icyo gitaka, tuzahagera n’abatekinisiye.”

Uyu muhanda Bihoyiki yashyizemo amabuye y’amakoro yagendaga akura hirya nonhino mu mirima y’abaturage akoresheje umutwe n’ingorofani.

Umuhanda wakozwe na Bihoyiki uragendwa, na we yishimira umusaruro w’amaboko ye
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 30, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Lg says:
Ukwakira 1, 2024 at 8:07 am

KM 10 zumuhanda kuwuhanga no kuwushyiramo amabuye uyu numugabo wigitangaza utabaho umuturage usanzwe udafite amikoro ubuyobozi bukwiye kumushima kumugaragaro ndetse bukamugenera igihembo kindashyikirwa nibaza ko bidakwiye. Kugarukira ku karere gusa Leta izi amafaranga itanga kuli KM 10 zumuhanda witaka we yashyizemo namabuye uwamubarira imibyizi gusa yahakoze akamuha ayo mafaranga nawe akivura imvune.nicyuya hahabiriye kumusura gusa ntibihagije

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE