Musanze: Bababazwa nuko ahagenewe inganda hahindutse aho kuragira amatungo

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze cyane Imirenge yegereye icyanya cyahariwe inganda bavuga ko imyaka ishize igera kuri 7, aborozi bahiramo ubwatsi abandi bakaragiramo bakaba bifuza ko hakorerwa icyo hagenewe kugira ngo na bo ibikorwa remezo bagiye bashyira mu nkengero bibyazwe umusaruro.
Aba baturage barimo abo mu Mirenge ya Komonyi, Gataraga na Shingiro, muri Musanze bavuga ko imirimo yo kubakamo inganda igenda biguru ntege nyamara bari biteze byinshi kuri iri terambere ryazazanywa n’inganda
Mazimpaka Egide wo mu Murenge wa Kimonyi yagize ati: “Gahunda yo kubaka inganda hano ubona isa nigenda gahoro cyane ubu rero dutangazwa niuko ubu habaye ahantu ho kwahirira amatungo n’abashumba bakirirwamo baragiye, twifuza ko uyu mushinga wakwihutishwa kuko abanyenganda nibagera hano inzu twubatse zikodeshwa zizabona abakiliya, imyaka yacu izajya ibona isoko kuko ahageze inganda haba hageze iterambere.”
Rwamuhizi Prothogene wo mu Murenge wa Shingiro we asanga gukomeza kuragira muri kiriya cyanya cyahariwe inganda ari n’ingeso mbi kuko byakurura n’impanuka kuko hari abaragira no ku nkengero z’umuhanda ujya ku ruganda rwa sima.
Yagize ati: “Ubundi biradutangaza kubona ahagenewe inganda kuri ubu hirirwamo inka, twibaza icyabuze kikatuyobera, hari rero n’abashunba batita ku matungo yabo ukabona inka, ihene, intama mu muhanda kandi ibikamyo biza gutwara sima byanazigonga bigakurura impagarara.
Yongeyeho ati: “Twifuza ko kubaka inganda byashyirwamo ingufu, zikubaka ku butaka zagenewe kuko natwe byadufasha aho gukora ingendo tujya kurangura za Kigali na Musanze ibikomoka ku nganda kuko imyaka ibaye 7 ubona bigenda gahoro.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Clarisse Uwanyirigira, avuga ko koko ahageze inganda haba hageze iterambere kandi ko ikibazo cyo kuba inganda abashoramari batitabirira ku kigero gikwiye na bo bakizi ariko ko hari ingamba bafashe zo gukangurira abashoramari kuza kuhashyira inganda.
Yagize ati: “Ubu turimo turakora ubukangurambaga ku bufatanye na MINICOM, kugira ngo abashoramari baze kubakamo inganda, kugeza ubu dufitemo inganda nibura 2 ubona zifite gahunda harimo urukora sima ndetse n’uruzakora imyenda kuko ubu na bo batangiye guhugura abazarukoramo. Ku bijyanye n’abashumba baragira mu cyanya cyahariwe inganda, bamenye ko amategeko abihanira”.
Icyanya cy’inganda cya Musanze kiri mu Murenge wa Kimonyi, kikaba cyarashyiriweho kugira ngo umubare munini w’inganda zo muri Musanze zegereye abaturage zibitarure harimo izikora ibinyobwa ndetse n’izisya amabuye, kuko hari abavuga ko zibabangamira, ndetse akaba ari n’aho bahera basaba ko izi nganda zakwimuka.
Icyo cyanya cya Musanze kiri kuri hegitari 167, kikazaha serivise z’ibikomoka ku nganda bo mu Karere ka Musanze n’utundi bihana imbibi.
