Musanze: Amafishi y’inkingo agiye kujya abikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga

Mu gihe bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Musanze bavuga ko babangamirwa n’itakara rya hato na hato ry’amafishi baba bakingirijeho abana, Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), butangaza ko iyi gahunda yo kubika aya amakuru y’inkingo bigiye kujya bikorwa binyuze mu ikoranabuhanga.
Mukakalisa Germaine wo mu Murenge wa Muhoza ubwo yari ku kigo nderabuzima cya Muhoza yabwiye Imvaho Nshya ko bifuza ko hashyirwaho uburyo bw’ikoranabuhanga ku buryo umubyeyi wese amaze gukingiza umwana we cyangwa se ari mu rugendo rwo gukingiza, amakuru yajya abikwa muri mudasobwa.
Yagize ati: “Kuba tugikoresha amafishi y’inkingo kuri ubu mbona bitakigezweho kandi bikurura amakimbirane n’abaforomo kuko iyo ifishi itakaye ntimwakiranuka, icyo gihe rero bisaba yenda ko bakureba mu gitabo kandi bitwara umwanya, ishobora kunyagirwa, umwana yayica, yagwa mu mazi se iyo fishi ikangirika, ndasaba ko abayobozi badufasha bikajya muri mudasobwa umuntu ahubwo yenda akajya yitwaza inomero z’irangamuntu.
Hakorimana Jean Bosco we asanga ibintu bijyanye n’inyandiko bikwiye gushyirwa mu ikoranabuhanga byose kuko umuntu yajya abona amakuru akeneye aho ageze hose
Yagize ati: “Ku bijyanye n’inkingo umwana abaye yarageze mu ikoranabuhanga, ashobora kuva hano yenda agiye mu bukwe za Rusizi iyo umunsi wo gufata urukingo ukamusangayo ariko adafite iyo fishi icyo gihe azagera ku kigo nderabuzima bakareba mu mashini bagasanga yari ageze ku rukingo uru n’uru, umwana agakingirwa bitagoranye.”
Yongeyeho ko niba ibyangombwa by’ubutaka biboneka ku buryo bw’ikoranabuhanga, uruhushya rwo gutwara imodoka rukaboneka mu ikoranabuhanga ko n’ifishi y’ikingira yaboneka muri ubwo buryo.
Umukozi w”ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima [RBC] akaba Umuyobozi wa Gahunda y’iguhugu yo gukingira, Sibomana Hassan avuga ko kuri ubu hashize ibyumweru bibiri iyi gahunda itangiye mu Rwanda kandi ngo bizeye ko izatanga ibisubizo ku babyeyi no ku gihugu.
Yagize ati: “Ikibazo cyo kuba ababyeyi bazajya babona ifishi y’inkingo binyuze mu ikoranabuhanga kugeza ubu cyabonewe umuti ubu tumaze ibyumweru bibiri umubyeyi ahita abona ubutumwa bugufi kuri telefone ye, ibi rero bizagira inyungu kuri Leta mu bijyanye no kuzigama amafaranga cyane ko ikarita imwe itwara amafaranga 400, tekereza rero amakarita ibihumbi 360 by’abana bavuka buri mwaka.”
Imibare igaragazwa na RBC igaragaza ko mu Rwanda abana bakingirwa ku kigero cya 96% babona inkingo zateganyijwe, 4% nabo bikaba biteganyijwe ko bagomba gukingirwa kuko ngo biri mu mihigo ya Leta y’ u Rwanda.

