Musanze: Amadini n’amatorero basabwe gutoza abayoboke bayo kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda

Ubwo Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda (EAR) Diyoseze ya Shyira; ryatangizaga Igiterane Mpuzamahanga ( International Revival Convention) gifite insanganyamatsiko igira iti” Yesu Aramubwira ati” Ninjye Nzira n’ukuri N’ubugingo nta wujya Kwa Data Ntamujyanye”. Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Musanze Hamiss Bizimana, yasabye amadini n’amatorero gushishikariza abayoboke bayo kuba umusemburo w’ubumwe bw’abanyarwanda kimwe no kunoza imirire mu banyarwanda barwanya igwingira.
Meya Hamiss Bizimana watangiye ashimira ibikorwa byiza EAR aho yavuze ko ikomeje kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu , yaboneyeho nanone kubasaba gusigasira ubumwe bw’abaturarwanda birinda amacakubiri iyo ava akagera, ngo kuko asenya ibikorwa by’iterambere.
Yagize ati: “Ndasaba abayobozi b’amadini n’amatorero guko gufasha abayoboke bayo kurangwa n’ubumwe no kwirinda amacakubiri ayo ariyo yose nk’ uko biteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015 mu ngingo yaryo ya 16 ahanditse ko abanyarwanda bose bavukana kandi bakomeza kugira uburenganzira n’ubwisanzure bingana;ubumwe rero bw’abanyarwanda niho iterambere n’amahoro by’u Rwanda bishingiye bikwiye rero kwigishwa bikanashyirwa mu bikorwa , ikindi muharanire ko igwingira ricika mu miryango yanyu”.
Uyu muyobozi akomeza asaba abo bose bakuriye amadini n’amatorero gukomeza kurwanya no gukumira amakimbirane mu miryango y’abayoboke babo ndetse abayoboke na bo bakaba umusemburo w’aho batuye ndetse no gutanga amakuru ku miryango ibana mu makimbirane.

Umwe mu bakirisito bitabiriye iki giterane azamaramo iminsi itatu Mudahogora Scovia yavuze ko iki giterane gituma yiyunga n’Imana ariko kwiyunga n’Imana ngo bijyana no kugaragaza imibanire myiza mu bavandimwe
Yagize ati: “Amacakubiri dukwiye kuyirukanira kure kuko abadahuje intego bakagendera kure ubumwe nta kintu bigezaho, ni yo mpamvu njyewe nzakomeza kuvuga ko ubumwe bw’abanyarwanda ariryo shingiro ry’iterambere n’amahoro ntawavuga ngo yakiranutse atabanye neza na mugenzi we”.
Reverand Canon Ndimukaga Emmanuel, ushinzwe ivugabutumwa muri EAR Diyosezi ya Shyira nawe ngo asanga ubumwe bw’abanyarwanda bwakomeza kuba ishingiro ry’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, maze abihuza n’Ijambo ry’Imana, aho isaba buri wese gukunda mugenzi we.

Yagize ati: “Iyo urebye muri iyi minsi usanga Satani yaragendereye Muntu kugira ngo amucumuze ni n’aha rero usanga yarabibye amacakubiri mu bantu , rero muri gahunda yacu y’itorero Angilikani dufitemo gahunda itanga inyigisho zo gukomeza kwimakaza imibanire myiza , twimakaza ubumwe n’ubwiyunge aha rero ibyo meya yadusabye tuzakomeza kubisigasira kandi ubumwe ntibiguma mu magambo gusa, ikibazo cy’imirire na cyo burya kiba mu mihigo ya EAR, aho usanga dufite gahinda zinyuranye zirwanya igwingira, harimo nka gahunda y’igi rimwe ku mwana”.
Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015 mu ngingo yaryo ya 16 rivuga ko Ivangura iryo ari ryo ryose cyangwa kurikwirakwiza, ryaba rishingiye ku bwoko, ku muryango cyangwa ku gisekuru , ku nzu, ku ibara ry’umubiri , ku gitsina, ku karere, ku byiciro by’ubukungu, ku idini cyangwa ukwemera ku bitekerezo, ku mutungo , ku itandukaniro ry’umuco , ku rurimi, ku bukungu, ku bumuga bw’umubiri cyangwa ubwo mu mutwe no ku rindi vangura iryo ari ryo ryose, rirabujijwe kandi rihanwa n’amategeko.
Iki giterane cyitabiriwe n’Abanyarwanda n’ibindi bihugu harimo Tanzaniya, Kenya, Uganda ,Ubwongereza n’abo muri Amerika muri Leta ya Texas.


IMVAHO NSHYA