Musanze: Abegerejwe ikigo gisuzuma ibinyabiziga baravuga imyato Perezida Kagame

Abatunze imodoka basuzumisha ubuziranenge bwazo mu Kigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga mu Karere ka Musanze, barashimira ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame budahwema kwegereza abaturage serivisi z’ingenzi zirimo n’’izikumira imfu za hato na hato.
Bavuga ko kuba abafite ibinyabiziga baregerejwe icyo kigo giherereye mu Murenge wa Muhoza, ari kimwe mu bituma barushaho kwishimira imiyoborere myiza y’u Rwanda aho Perezida Kagame afite muri gahunda ze kwegereza umuturage serivisi nziza.
Bukeyirwanda Jean Claude, umwe mu batunze ibinyabiziga mu Karere ka Musanze, yabwiye Imvaho Nshya ko mu gihe mu Rwanda habaga ikigo kimwe gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga cyabaga i Remera byabatwaraga igihe kinini, gukora ingendo ndetse no kuhatakariza ubushobozi.
Yagize ati: “Kuri ubu serivisi yo kugenzura no gusuzuma ibinyabiziga yaratwegereye kuko twakoraga ingendo ndende, tugacumbika kugeza ubwo washoboraga kumarayo n’ukwezi. Nkanjye nigeze kumara ibyumweru bibiri i Remera, tekereza rero amafaranga twatangaga ku macumbi dufata amafunguro n’ibindi umuntu ajya akenera mu mibereho… Rwose ubu ibintu byaroroshye nta muntu ukimara iminsi ibiri muri iki kigo kuko serivisi ubona yihuta n’umubare w’imodoka ntabwo ari mwinshi kuko abakozi barahagije kandi barabyihutana.”
Gatemberezi Felicien na we ashimangira ko kubona ikigo kigenzura ubuziranenge bw’imodoka byabahinduriye imyumvire ubuzima, agashimira na Perezida Kagame ukomeje kwegereza abaturage serivisi nziza.

Yagize ati: “Ibi tubona byose tubikesha imiyoborere myiza ya Paul Kagame we wumva ikibazo n’imvune z’umuturage, nk’ubu udafite imodoka we ntiyakumva uburyo twaruhutse imvune.
Uzi kugira ngo usange umuryango wawe ngo uri inyuma y’ikinyabiziga utazi n’igihe uzagererwaho? Byari bikaze kuko n’aho twaparikaga imodoka mu magaraje baratwishyuzaga, ikindi i Remera ntabwo hari hisanzuye waparikaga mu muhanda bakaguca amande kubera ubwinshi bw’ibinyabiziga.”
Akomeza avuga ko kuri ubu gusuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga byatumye barushaho kwizigamira, barasirimuka ndetse imodoka zabo zihorana ubuziranenge kubera ko ntawucyinubira ingendo n’imitungo yahatikiriraga.
Gatemberezi akomeza akebura bamwe mu bashoferi banga kwishyura imisoro ko bidakwiye ko baheza ibinyabiziga byabo iyo mu cyaro batinya kubisuzumisha.
Ati: “Burya ikinyabiziga kitakorewe igenzura kiba kimeze nk’igisasu umuntu aba yicayeho. Nawe se ufashe imodoka ntuzi niba ibyuma by’amaferi biteye neza, ntuzi niba hari bimwe byo hasi byangiritse. Ni bwo rero ujya kubona ugasanga ngo imodoka irenze umuhanda yoresse ingongo, ni byiza ko umuntu atwara ikinyabiziga yizeye umutekano wacyo n’uwawe”.
CIP Gasasira Jean Claude, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga ishami rya Musanze (AIC Musanze: Auto Mobile Inspection Center Musanze), na we ashimangira ko iyo serivisi yegerejwe abaturage ari ingenzi cyane kuko yabaruhuye imvune bahuraga na zo.
Yagize ati: “Ibi byagabanyije umuvundo kuko twakoreshaga ikigo kimwe mu Rwanda i Remera, kandi byagabanije umwanya abashoferi bamaraga muri icyo gikorwa kuko abakiliya wasangaga ko ari benshi barenze ubushobozi bw’ikigo. Uyu munsi rero kubera ko mu Ntara hose ubu birafasha umuntu bitewe n’aho atuye bikamworohera.
Yakomeje avuga ko izo serivisi zegerejwe mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali kugira ngo abaturage barusheho kunogerwa na serivisi zo gusuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga byabo hafi.
Ku wa 20 Ugushyingo 2020, Ikigo cya Musanze cyafunguriwe rimwe n’ibindi bigo birimo icyafunguwe giherereye mu Karere ka Huye, n’ikindi giherereye mu Karere ka Rwamagana cyo mu Ntara y’Iburasirazuba.
CIP Gasasira avuga ko nta byera ngo de kuko hakiri bamwe mu batunze ibinyabiziga mu gukoresha igenzura ryabyo, aha akaba asaba ba nyiri ibinyabiziga kumva ko gukoresha igenzura nta gikanganye kirimo kandi ko bakwiye guhindura imyumvire.

Yagize ati: “Hari bamwe mu batunze ibinyabiziga batitabirira gukorera igenzura ibinyabiziga byabo kubera imyumvire navuga ikiri hasi, ntabwo bari bumva neza inyungu yo gusuzumisha ibinyabiziga baramutse babyumva bajya bitabirira ku bwinshi.
Hari abo usanga bamaze imyaka ibiri, itatu se ikinyabiziga cye kitarakorewe igenzura (Controle Technique), abo rero bibasaba ko dukomeza kubigisha kandi kwigisha ni uguhozaho hari bamwe yenda bumva ko gusuzumisha ibinyabiziga bikomeye cyangwa hari indi mbogamizi, ariko ahangaha mu buryo bw’ubukangurambaga ni ugufatanya tubigisha ko gusuzuma ibinyabiziga nta kiguzi kandi ko ari n’ibintu byoroshye”.
Akomeza avuga ko gukoresha isuzuma ry’ikinyabiziga birimo inyungu nyinshi, harimo kuba umuntu agenda mu kinyabiziga yizeye umutekano we n’uwabandi, kudahumanya ikirere, kwirinda gucibwa amande bya hato na hato, kugabanya impanuka mu mihanda n’ibindi.
Kugeza ubu ikigo kigenzura ubuziranenge cya Musanze ku munsi kigenzura imodoka ziri hagati ya 70 na 110, aho mu kwezi bakira imodoka hagati 1800 na 2000.
Mu Rwanda hari amashami 4 akoreshwa mu kugenzura ibinyabiziga ari yo Remera, Musanze, Rusizi, Huye na Rwamagana, hakaba nanone ngo biteganijwe ko hari andi mashami agiye gushingwa harimo Rusizi na Ndera.
Gusuzuma ibinyabiziga biteganywa n’Iteka rya Perezida wa Repubulika No 85/01 ryo ku wa 02 Nzeri 2002, rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyingendamo (igice cya 06, ingingo yaryo ya 136-144 rigena imigenzurire y’imiterere y’ibinyabiziga ).
Ingingo ya 136 ivuga ikigo gishinzwe igenzura ry’imiterere y’ibinyabiziga cyemererwa na Minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu kandi gikora imirimo yo gusuzuma imiterere y’ikinyabiziga.



NGABOYABAHIZI PROTAIS