Musanze: Abaturage bishimira ko batagitera ibiti ngo bibe ibya Leta

Abaturage bo mu Karere ka Musanze bavuga ko bishimira ko mu bihe byo gutera igiti batagisabwa kujya gutera mu mirima ya Leta aho batazasarura, ahubwo ko noneho abayobozi ubu ari bo baza kwifatanya na bo kubitera mu mirima yabo.
Abo baturage bavuga ko byabaga bikomeye kugira ngo Umuyobozi wo ku rwego rw’Akarere (byari Komini) cyangwa ku rw’Intara (byari Petefegitura) yaza yikoreye ibiti aje kubitera mu murima w’umuturage, ahubwo ngo abaturage nyuma yo gutera mu mirima ya Leta bajyaga no gutera mu mirima y’abategetsi.
Turikunkiko Tharcice wo mu Murenge wa Gacaca, Akarere ka Musanze, wo mu kigero cy’imyaka 72 avuga ko byari ibintu bikomeye mu bihe byabo ngo kuko basabwaga nibura ko buri muturage ajyana igiti ku muyobozi wo mu nzego z’ibanze (uwayoboraga Umudugudu bitaga mambure wa serire)
Yagize ati: “Ubu imiyoborere myiza yatumye umuturage agira agaciro kuko baciye ubuhake n’ubukoroni. ariko mbere bari baratuzengereje, tekereza gutera igiti mu mirima ya Leta byakura ukaba utahingutsayo ijisho kuko baraguhanaga, kandi nyuma yo gutera ibiti byagusabaga gutahana ibiti 2 ukabisiga kwa serire; kuri ubu rero noneho Umuyobozi araza akabitera mu kwawe kandi tuba twizeye ko ari ibyacu “
Munyakaragwe Dominic w’imyaka 62 avuga ko byari igitangaza kubona Umuyobozi agera mu murima w’umuturage.
Yagize ati: “Kuri ubu imiyoborere ya Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda itandukanye n’iya Repubulika, kuko nta Muyobozi wakoranaga n’umuturage igikorwa runaka cyangwa ngo bicarane, nkanjye ubuyobozi bwantereye ibiti 400 kandi ntabyo naguze, sinzanabyishyura ngo mbifatiye ideni, ni njye uzabisarura,ndashima rero Perezida Paul Kagame we wifuje ko ibyiza bigera kuri buri muturage.”
Yongeyeho ati: “ Kuri ubu ni uko iyo umuturage agize ikibazo cyo kubaka, ubuyobozi buragenda bugatemamo ibiti umuganda ukamwubakira nta kiguzi ku biti urumva ko ni yo twatera mu mirima ya Leta bitugarukira.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, avuga ko nta muturage ukwiye kubura ingemwe zo gutera ishyamba ngo abe yajya no gushakisha hirya no hino ngo azigure kuko Leta iba yamuzirikanye.
Yagize ati: “Imiyoborere myiza yegera umuturage ntiwavuga ngo umuturage ku isonga Kandi utamuha ibyo akeneye, ni muri urwo rwego rero umuturage wese umuyobozi amugeraho, ibyerekeye gutera ibiti mu mirima y’abaturage ntibakwiye kugira impungenge ibiti tuba twateye aba ari ibyabo babifate neza kuko nta Muyobozi n’umwe uzababuza kubisarura bimaze gukura.”
Mu Karere ka Musanze muri uku kwezi k’Ugushyingo hamaze guterwa ibiti bigera ku bihumbi 14 mu Mirenge ya Gashaki na Gacaca kandi ubuyobozi bubigizemo uruhare, ibi biti bikaba birimo ibyagenewe kubazwa no gucanwa ndetse n’iby’imbuto nk’avoka.

