Musanze: Abaturage basaba ubuyobozi kubagezaho impinduka z’igishushanyo mbonera

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 16, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Abaturage bo mu Mudugudu wa Nyiragaju, Akagari ka Sahara, Umurenge wa Busogo, Akarere ka Musanze, bavuga ko bakomeje kubangamirwa n’inzego mu gihe bagiye kubaka, n’uwaba agerageje kubaka ubuyobozi bukaza bukabasenyera bwitwaje ko barenze ku mategeko y’igishushanyo mbonera, bakifuza ko mu gihe habaye impinduka bajya bazimenyeshwa.

Umwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Nyiragaju bavuga ko bagorwa no kubaka inzu zo, kubamo bahavuka amakimbirane, nyuma ubuyobozi bukazana abandi baturage kuhatura nk’uko umusaza Zirarushya Zacharie abivuga

Yagize ati: “Ubu hano twebwe byatubereye urujijo, ntidushobora kubona icyemezo cyo kubaka, mfite abana 3 kandi ngomba kubaha ahantu ho gutura iyo tugiye kubaka rero bitubera ikibazo bakatubwira ko ngo igishushanyo mbonera cyagaragaje ko dutuye ahagenewe amashyamba, rwose ni gute iyi nzu yanjye mazemo imyaka 50 izaba mu ishyamba?”.

Uwo musaza akomeza avuga ko ababazwa nuko abana babo bazamura inzu bakazisakara nyuma y’icyumweru ubuyobozi bukaza kuzisenya

Yagize ati: “Ubuyobozi nibujye bumenyesha impinduka nk’ubu tuzamura inzu mutwarasibo na Mudugudu bareba, ariko ntabwo baduhagarika, ukabogana Gitifu w’Umurenge ni we uzanye na ba Daso inzu yawe bakayikubita hasi, bihagarare ko na ba Mudugudu nta makuru bazi, abayobozi rwose bajye bamenyesha impinsduka kandi byaroroshye Meya aguha ubutumwa kuri telefone ni ibintu byoroshye cyane”.

Mukandoli Ancille we ngo yatangajwe no kuba hari abaza gusenya inzu zabo akaba aribwo batangira kubasobanurira igishushanyo mbonera.

Yagize ati: “Nk’ubu ntibatubwiye icyo ubu butaka dutuyeho bwagenewe, numvise ngo ni mu mashyamba, ikibazo rero ni uko mbona Leta iza gutuza hano abahuye n’ibiza, kuko twebwe ba gakondo tudashobora kubaka hano, reba bahashyize amashanyarazi n’amazi none se bizakoreshwa na nde? Ubuyobozi buhagarike kujya buduturaho ibyemezo biba bikakaye kandi”.

Ngo n’ubwo bababwiye ko hari igice kimwe cyahariwe amashyamba ariko abaturage ngo bibaza niba abubatse bazahabwa ingurane nk’uko Muhorakeye Egidie abivuga

Yagize ati: “Ubu ko nta mabwiriza babanje kuduha none bakaba batujyanye mu gice cyahariwe amashyamba bazaduha ingurane tuvemo?, none ko hari inzu zijya zubakwa hano se ubuyobozi buzirebera ibi bintu hari ikibyihishe inyuma cyane abo mu Nzego z’ibanze”.

Umwe  basore bo kuri Nyiragaju Uwurukundo Jean Claude yagize ati: “Kuba nta makuru ku gishushanyo mbonera biduteza igihombo tekereza ko bansenyeye inzu nari maze gushoraho miriyoni zanjye zisaga ebyeri, ubu ninde nzabaza igihombo koko , ndasaba ko rwose mu mugoroba w’ababyeyi twajya tugezwaho n’izindi gahunda”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengiyumva Claudien avuga ko iki kibazo atari akizi, ariko ko niba igishushanyo mbonera cyarahindutse abaturage ni ngombwa ko bamenya amakuru.

Yagize ati: “Iki kibazo ngiye kugikurikirana kugira ngo umuturage arenganurwe, gusa amategeko agomba kubahirizwa, ariko hari n’ibindi bigomba kwitabwaho, hari ubwo umuturage yubatse nta gishushanyo mbonera, ariko biramutse bibaye ngombwa igishushanyo cyerekana ko hari impinduka umuturage akwiye kubyubahiriza agashakira umwana we ikindi kibanza.”

Ku bijyanye n’ingurane mu gihe bizagaragaragara koko ko icyo gice cyahindutse amashyamba ngo nabyo bizaganirwaho, kandi ngo niba koko akarere na ko gakomeje kubakira abavanywe n’ibiza mu byabo bagiye kongera babirebeho n’ikigo gishinzwe ubutaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze ariko nanone ntabura gusaba abaturage kubaka nyuma y’uko bahawe ibyangombwa.

Inzu ubuyobozi bwubakiye abakuwe mu maneka kuri Nyiragaju
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 16, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE