Musanze: Abarokotse batujwe mu Mudugudu wa Kiryi babangamiwe n’isakaro ryahindutse nk’akayunguruzo

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 3, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batujwe mu Mudugudu wa Kiryi  Akagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza  Akarere ka Musanze  bavuga ko   bahangayikishijwe  nuko inzu batujwemo zishaje, isakaro ryahindutse nk’akayunguruzo bikabateza umutekano muke ngo kuko hari ubwo zishobora kuzabagwaho.

Abo baturage bavuga ko inzu zabo amabati ashaje, agatobagurika, inkuta nazo zasataguritse ku buryo bahora biteze ko umunsi umwe zazabagwaho, bagasaba kuvugururirwa cyangwa se bagasanirwa.

Ana Mukankubito avuga ko inzu zabo zibateza umutekano muke ngo kuko kuryama mu nzu witeguye ko igikuta kikugwira isaha iyo ari yose aba ari ikibazo.

Yagize ati: “Mu bihe nk’ibi by’imvura ndabyuka nkicara kuko amabati yamaze kuba utuyungiro, ubwo rero mu mvura haba hari ibibazo 2, harimo kuba urukuta rwakugwaho, imvura na yo hejuru ijojoba, iki kibazo kimaze imyaka igera ku 8 dutakambira ubuyobozi, baraza bagafotora tukagira ngo bazadusanira ariko amaso yaheze mu kirere, twifuza ko twatabarwa.”

Komera Abdou ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko bafite impungenge z’imibereho yabo.

Yagize ati: “Byose hano turabifite kuko baradufasha ariko ikibazo gikomeye ni uko iyi nzu umunsi umwe izangwaho, amabati arashaje ni ukurara twicaye iyo imvura yaguye, inkuta na zo zigenda zibaragurika hari ubwo rero twazajya kubona tukabona inzu zaturambaraye hejuru kuko zirashaje kuva ku musingi kugera hejuru, nifuza ko Leta yakomeza ikamfasha ikansanira cyangwa se ikavugurura.”

Abo baturage bakomeza bavuga ko inzu zabo basanga rwiyemezamirimo yarabubakiye nabi nk’uko Nyirahabimana Chantal abivuga.

Yagize ati: “Izi nzu njye mbona barazisondetse mu gihe cyo kuzubaka kuko mu gihe cy’umwaka umwe tuzihawe inkuta zatangiye gutandukana, sima ukabona yatangiye gutumuka, ni yo mpamvu ubona inkuta zigenda zihengama, ibikoni nabyo ni ikibazo kuko nabyo byarangiritse, urumva inzu zo mu 2007, ntabwo bikwiye ko n’umusingi wangirika, gusa byari ubutabazi ariko aho bigeze twumva zasanwa, kuko duhorana ubwoba bw’uko zizatugwaho cyangwa se imvura ikatwiciramo.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe  Imibereho myiza y’Abaturage Kayiranga Theobald avuga ko ikibazo cya ziriya nzu z’abatujwe mu Mudugudu wa Kiryi bakizi ariko ko barimo kureba uburyo basanirwa cyangwa se zikaba zavugururwa.

Yagize ati: “Kuri ubu ikibazo cy’inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi natwe kituraje inshinga, kuko hari izangirika , izishaje nk’uko no mu Mudugudu wa Kiryi bimeze, mu ngengo y’imari turimo kubakira imiryango  7 mu Karere kose, abo na bo rero tugiye kubasura turebe inzu zifite ikibazo kihutirwa na bo tubasanire.”

Ikibazo cy’inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, zigenda zisaza imburagihe hari abavuga ko zubatswe huti huti hagamijwe kubabonera amacumbi, ariko kuri ubu bifuza ko nibura zakongera zikavugururwa cyane ko n’isakaro ahenshi ryagiye risaza.

Umudugudu wa Kiryi kuri ubu watujwemo imiryango 15 y’abarokotse Jenoside bakeneye gusanirwa cyangwa kuvugururirwa inzu zabo.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 3, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
MUKAMUYANGO IMMACULLE says:
Mata 12, 2025 at 4:16 pm

nukubibutsa ko hariya hatujwe imiryango 20 Aho kuba 15 murakoze igitekekerezo nuko nibura izikomakomeye nuko benezo hacyo bayikozeho ubwo rero utaragize icyo akora ntacyo yarashoboye icyifuzo cyange nuko.Nibura bazisambura tukabona amabati mashya ariko izangiritse cyane bakazisana murakoze

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE