Musanze: Abashinzwe kurinda ikiyaga cya Ruhondo bahindutse ba rushimusi b’amafi

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kamena 11, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Bamwe mu baturage baturiye ikiyaga cya Ruhondo mu Murenge wa Gashaki, Akarere ka Musanze, batangaza ko batishimiye uko abashinzwe kurinda ikiyaga bishora mu bikorwa by’ubushimusi, bigatuma amafi adashobora gukura no kwiyongera nk’uko byari byitezwe.

Bavuga ko nyuma y’uko ikiyaga cya Ruhondo gifungwa kugira ngo amafi akomeze gukura, abashinzwe kugikurikirana bahindutse abashimuta amafi, bikaba byarateje ikibazo gikomeye ku mibereho y’abaturage bo mu kirwa cya Ruhondo.

Bamwe mu baturage bavuga ko abashinzwe gufata ibyemezo ku kiyaga, bo babaye ba Rushimusi. Nzirwanaho Jean de Dieu, (yahinduriwe amazina) umwe mu baturage baturiye ikiyaga, yavuze ko imikorere mibi y’abashinzwe gukurikirana ikiyaga igira ingaruka ku bikorwa by’uburobyi.

Yagize ati: “Biratubabaza kubona abashinzwe kurinda ikiyaga bagiye bagira imyitwarire itari myiza, aho gusigasira amafi, ahubwo bakayashyira mu kaga, bafatanyije n’abitwikira ijoro bashyiramo imitego itemewe ngo bakurikiye amafaranga bahabwa na ba rushimusi.”

Abaturage bo mu kirwa cya Ruhondo bemeza ko imibereho mibi ikomeje kuba imbogamizi ku buzima bwabo, bigatuma bamwe bishora mu bikorwa by’ubushimusi. Umwe mu baturage baturiye ikiyaga cya Ruhondo yavuze ko imibereho yabo iri mu kaga kubera ko nta kazi kaboneka, bigatuma bishora mu bikorwa by’uburobyi butemewe kugira ngo babone ibyo kurya.

Umwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Birwa yagize ati: “Imibereho yacu ntabwo yoroshye. Benshi muri twe twahuye n’imbogamizi zo kuba twakwimurwa kuri iki kirwa, abandi babura amahirwe yo kubona akazi, ku buryo twiyemeza gukora ibishoboka byose kugira ngo tubashe kubona amafunguro harimo no gushimuta amafi.”

Nyuma y’uko ikibazo cy’ubushimusi kivuzwe na bamwe mu baturage, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashaki, Nsengimana Aimable, yavuze ko ubuyobozi bugiye gufata ingamba zikomeye mu kugikemura.

Yagize ati: “Iki kibazo ntabwo twari tukizi, ku rwego rw’ubuyobozi, ariko twiteguye gufatanya n’Inzego z’ibanze no kuganira n’abaturage kugira ngo dushake umuti wacyo, dufite gahunda yo gukurikirana abakoze ibi bikorwa bitemewe kugira ngo hakorwe ibishoboka byose, harimo no kubaganiriza.”

Itegeko N° 58/2008 ryo ku wa 10 Nzeri 2008mu mategeko agenga imikoreshereze y’amafi n’uburobyi mu Rwanda. Mu ngingo yaryo ya 30, rivuga ko umuntu wese ukora ibikorwa by’uburobyi atabifitiye uburenganzira bwemewe n’amategeko ahanishwa, amande y’amafaranga hagati ya 50,000 Frw na 200,000 Frw, igifungo cy’imyaka itatu kugeza kuri itandatu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.Hiyongereyeho no gufatira ibikoresho byakoreshejwe mu bikorwa by’uburobyi butemewe.

 

Ikiyaga cya Ruhondo kuri ubu kirakomye
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kamena 11, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE