Musanze: Abasengera Ndabirambiwe babangamira amashyamba y’abaturage

Abasengera mu hiswe Ndabirambiwe cyangwa mu Butayu, mu Murenge wa Musanze, Akarere ka Musanze, barashinjwa kuba nyirabayazana yo kwangiza amashyamba y’abaturage agenda acika aho bicara basenga kuko hasigara ari ikibuga.
Abaturage bataka iyangirika ry’amashyamba yabo biturutse ku banyamasengesho bo ku misozi, nk’aho Imvaho Nshya yageze mu Kagari ka Cyabagarura, Umudugudu wa Bitare, Umurenge wa Musanze, bavuze ko babangamiwe n’amasengesho yo mu ‘butayu’ abera mu mashyamba yabo.
Ndihokubwayo Elisee yagize ati: “Hano habaye impuzamatorero bise Ndabirambiwe, abandi bavuga ko baba baje mu ‘butayu’, nta muntu ukumirwa kuko ngo hano hari abanyamwuka n’abahanuzi, ibi rero bituma buri wese wo mu itorero aza hano, nta cyo bitwaye gusenga ariko ni ikibazo kuko aho bicaye ibiti bigenda bihacika hagasigara ikibuga, twifuza ko ibi bintu byacika”.
Niyongira Emmanuel yagize ati: “Batangira ari abantu nka 5, bakagenda biyongera ari ko bagenda bangiza ibiti byawe, ibishibuka bakabica bakabyicaraho, mu minsi mike ukabona iterasi yose ibaye urusengero, [….] tubibwira ba Mudugudu ariko nta gikorwa twifuza ko iyi ngeso mbi yo gusengera mu mashyamba yacika, nkanjye rwose are 3 zimaze gucikaho ibiti.”
Abangirijwe amashyamba kandi ngo babangamirwa n’urusaku rw’abanyamasengesho bo kuri Ndabirambiwe mu rukerera ndetse no ku manywa, ikindi kandi nta bwiherero baba bafite hafi aho ngo bigatuma biherera muri iryo shyamba baba basengeramo.
Umwe mu basengera Ndabirambiwe ya Musanze yagize ati: “Singombwa ko mvuga amazina yanjye, ariko hano tuhahurira n’Imana, hano upfa kuba wemera Imana ntabwo bavuga ngo idini runaka, buri wese araza akahasengera tugafashwa, aya mashyamba rero acika bitewe n’uko umubare w’abaza gutura Imana ibyifuzo ugenda wiyongera.”
Yongeyeho ati: “Sinakubwira ngo gusengera mu ‘butayu’ bizapfa gucika, kuko batwirukana hano tukajya ahandi, ikindi natwe turabizi ikijyanye n’isuku ni ikibazo nta bwiherero bwacu tugira.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze Twagirimana Edouard we avuga ko ikibazo cy’abasengera ahiswe Ndabirambiwe cyangwa se ‘ubutayu’ atari akizi gusa ngo ku bufatanye n’abandi bayobozi b’Utugari n’Imidugudu agiye kuvugana na bo iki kibazo kibonerwe igisubizo.
Yagize ati: “Abasengera mu mashyamba y’abandi muri rusange ku gasozi ntabwo byemewe kuba insengero zarafunzwe kubera zitujuje ibyangombwa, ariko ntibivuze ko abayoboke babangamira ibidukikije, ibi rero ntabwo nari nzi ko Umuco wiswe Ndabirambiwe wageze mu Murenge wacu, aho hose rero barimo kwangiza ibidukikije kubera amasengesho tugiye kubikurikirana.”
Imibare igaragaza ko Mu Ntara y’Amajyaruguru insengero 1 253 zafunzwe aho muri Rulindo hafunzwe 292, Burera hafungwa 288; Gicumbi 318, Gakenke 144; na Musanze 211.
Mu gihugu hose insengero zigera ku bihumbi 8 zarafunzwe ariko izigera kuri 55 zo zategetswe gufunga burundu.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) muri Kanama 2024, mu nsengero zisaga ibihumbi 13 zakorewe ubugenzuzi, hafi 59.3% zafunzwe kubera ko zitujuje ibyangombwa.
