Musanze: Abarokotse Jenoside borojwe inka baziburira ubwatsi

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 6, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batujwe mu Mudugudu wa Kiryi uherereye mu Kagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, bagowe no kubona ubwatsi bw’inka borojwe mu rwego rwo kubafasha kwikura mu bukene.

Abavuganye n’Imvaho Nshya bagaragaza ko bakimara guhabwa inka batagiraga ikibazo kubera ko Umudugudu wa Kiryi batujwemo wari ukizengurutswe n’Igisigara cy’Akarere, ari na ho babonaga ubwatsi bw’inka biboroheye.

Nyuma y’imyaka 15 ishize, abo baturage bavuga ko ibintu byahindutse kuko aho bakuraga ubwatsi hashyizwe rwiyemezamirimo agateramo ubwatsi bw’amatungo arinda cyane ku buryo n’iyo inka itarabukiyemo abacisha amande.

Umwe mu borojwe inka Nyirahabimana Chantal, yagize ati: “Twishimira ko tugenda dufashwa mu buryo bwose kugira ngo tubeho, neza ariko ikibazo dufite kuri ubu ni ikijyanye n’izi nka tworojwe. Twifuza ko baduha igice kimwe tugateramo ubwatsi.”

Ana Mukankubito na we warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi akaba ari mu batujwe mu Mudugudu wa Kiryi, avuga ko ubuyobozi bukwiye kubafasha kubona aho gutera ubwatsi kandi ngo harahari.

Yagize ati: “Ahandi nabonye hari abo batuje mu Midugudu bahabwa urwuri, ariko twebwe ho usanga izi nka zizadupfira ubusa, gusa ntitwavuguruza Akarere ariko na ko nigashishoze yenda niba twe tudafite ubukode baduhe igice kimwe.”

Yakomeje yemeza ko icyo kibazo bakigejeje ku buyobozi bw’Akarere ka Musanze, ariko ngo amaso yaheze mu kirere.  

Aba baturage bavuga ko ikibabaje ari uko inka zabo zisigaye zirisha ubwatsi bahiye ku nkengero z’umuhanda buba budahagije ugereranyije n’ubwatsi inka ikenera kurya buri munsi.

Kayiranga Theobald, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yemeza ko icyo kibazo bakizi kandi ko bagiye gushakira igisubizo kirambye icyo kibazo inka zorojwe abo baturage zifite.

Yagize ati: “Bahawe aho gutura ndetse barorozwa, ntabwo rero bigeze basaba aho kororera. Tuzi ko banditse ibaruwa basaba ko rwiyemezamirimo avamo, gusa kubera ko rwiyemezamirimo yahakodesheje ubwo yenda twazareba icyo amasezerano yagiranye n’Akarere avuga. Twazahera hariya yenda tubaha aho bashyira ubwatsi niba na bo twabasaba kugira icyo bigomwa bakajya babona ubwatsi bw’inka zabo.”

Umudugudu wa Kiryi watujwemo imiryango igera kuri 15, ikaba ikomeje kugaragaza ibibazo binyuranye, ahari inyubako zishaje n’ibindi basaba ko ubuyobozi bwababa hafi mu kubikemura.

Inka z’abarokotse Jenoside batujwe mu Kiryi zirya ubwatsi bwahiwe ku nkengero z’imihanda
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 6, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE