Musanze: Abarokotse Jenoside bashimira FPR- Inkotanyi yabakuye mu maboko y’abicanyi

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bo mu Karere ka Musanze, bavuga ko bashimira ingabo za FPR- Inkotanyi zabakuye mu maboko y’abicanyi, ubwo bari babibasiye bagambiriye kubica bakabamaraho.
Abarokotse Jenoside bo muri Musanze cyane cyane abo mu Murenge wa Kinigi, bavuga ko batangiye kwicwa mu 1990, bamwe bitwa ibyitso, abandi bavuga ko bacumbikiye Inyenzi -Inkotanyi, bityo ngo bakaba barakomeje kwicwa umugenda kugeza ubwo bigiriye ku mugaragaro mu 1994.
Byagarutsweho ubwo hatangizwaga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyabereye mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze.
Umwe mu barokotse Jenoside witwa Nzamukosha Oliva, avuga ko iyo hataba FPR- Inkotanyi n’ubwo umuryango we wose bawumaze na we aba atakivuga cyangwa se ngo arebe u Rwanda rwa nyuma y’ivangura ry’amoko n’uturere byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati : «Mu buzima bwacu twabayeho tubwirizwa gupfa buri munsi, kuko twakorerwaga ihohoterwa n’ivangura, twahoranaga ubwoba kuko ntitwasibaga guhagurutswa mu mashuri, bamwe bageze n’ubwo kwiga babizibukira, twicwaga buhorob buhoro, tukamburwa ibyacu, kugeza ubwo umuturanyi wawe abonye umushyitsi akamujyana mu kabari izo anyoye (inzoga) ukazishyura, kuva aho FPR- Inkotanyi ifatiye umugambi wo kubohora u Rwanda bwo batangiye kutwica ku mugaragaro mu 1991.»
Kabaraza Speciose yagize ati : «FPR- Inkotanyi buriya iyo itagoboka u Rwanda ruba rwarazimye burundu, njye sinatinya kuvuga ko nta n’ikitwa Umututsi kiba kikiri ku Isi ahari, ikitwa umututsi namenye ubwenge muri Repubulika ya kabiri, afite ibibazo, aho yanyuraga hose banoshanaga inzara, twishimira rero ko FPR Inkotanyi yazanye ubwisanzure igakuraho ikitwa amoko. »
Yongeyeho ati: « Tukishimira nanone ko Kinigi yabaye irembo ryo kubohora u Rwanda kuko Inkotanyi zaturutse mu birunga ziraturokora zitwerekeza mu gace zari zarafashe mbere, kuba turiho tugihumeka n’ubwo hari abamugajwe n’abicanyi ni FPR.»
Kuba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bariho neza kandi bakaba baravuye mu rwobo n’icuraburindi by’abicanyi bishimangirwa na Twizerimana Rusisiro Festus Perezida wa Ibuka mu Karere ka Musanze.
Yagize ati: «Hano bakomeje kwica ikitwa Umututsi kugeza ubwo bifuza kugeza ku ndunduro umugambi bari bateguye, bitwaza indege y’uwahoze ari umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Habyarimana ngo yaguye, gusa icyo twishimira ni uko FPR Inkotanyi yari igizwe n’urubyiruko rwahawe uburere butarimo ivangura bwahagaritse Jenoside tukaba turimo duhumeka, turiho ku bwayo (FPR Inkotanyi) kandi Umukuru w’ Igihugu Paul Kagame we adushishikariza kubaho, turiho rero kandi dufite icyizere.»
Mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kinigi kugeza ubu haruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside igera ku 166, bari batuye mu cyahoze ari Komini Kinigi ndetse n’abandi bageragezaga guhungira mu birunga kugira ngo bagere mu cyahoze ari Zaire ari yo ubu Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bashakayo ubuhungiro.


