Musanze: Abapolisi bubahirije ubusabe bw’abamotari bagaruka kuri parikingi

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 17, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Abamotari bo mu Karere ka Musanze barashimira Polisi y’u Rwanda yumvise ubudsabe bwabo ikabagarurira abapolisi kuri parikingi zabo kugira ngo babafashe guhangana n’abamamyi bateza umutekano muke.

Mu minsi ishize ni bwo abatwara abagenzi kuri Moto mu Mujyi wa Musanze babwiye umunyamakuru w’Imvaho Nshya ko abapolisi bagaruka vuba kuko iyo bahari umutekano uba ari nta makemwa.

Kuri ubu barashimira Polisi y’u Rwanda kuba yongeye kohereza abapolisi birirwana na bo kuri Parikingi.

Hakizimana Viateur yagize ati: “Kuri ubu turashimira Polisi y’u Rwanda kuba yarumvise ibibazo by’abamotari hano kuri Parikingi yacu, abamamyi bari batumereye nabi, hano ntihasibaga intambara.  Sinabura kandi gushimira itangazamakuru, aho Imvaho Nshya yadukoreye ubuvugizi kuko twamenye ko n’inkuru itarasohoka nyuma y’uko umunyamakuru avuganye n’Umuvugizi wa Polisi kuri uwo mugoroba twabonye abapolisi hano”.

Nahimana Alexis na we ni umwe mu batwara abagenzi mu Mujyi wa Musanze nawe ashimangira ko Polisi kuva yongera kuzana abapolisi hafi y’aho baparika amahoro ahinda.

Yagize ati: “Ba bamamyi bamaze kubona Polisi igarutse hano twabuze aho barengeye, ubu turajya ku murongo buri wese agategereza umugenzi we akamutwara gutyo gutyo ku buryo usanga tuyobowe neza. Ndashimira Polisi y’u Rwanda itajya yihanganira abatwara ibinyabiziga bagwa mu makosa,  ikindi twiyemeje gukomeza gufatanya na Polisi tuyiha amakuru, cyane ko abenshi muri abo bamamyi tuba tubazi”.

Umwe mu batega moto buri munsi muri uyu mugi ajya ku kazi nawe ashimangira ko abamotari muri Musanze mu gihe cy’ibyumweru bibi bari bamaze kumera nk’abafite igihugu cyabo.

Yagize ati: “Ni byo ubu hano ubu hari impinduka kuko wasangaga abamotari bameze nk’abatari mu Rwanda. Tekereza guhubuza umugenzi kuri moto, bagaterana ibipfunsi umugenzi akabigenderamo! Ubu rero byarakemutse gusa nanone nibasubizeho inzego z’amakoperative y’abamotari kuko singombwa ko Polisi yajya kuri buri Parikingi y’ahari abamotari muri uyu mujyi”.

Ubwo Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru Supertendent Jean Bosco Mwiseneza yaganiraga n’Imvaho Nshya, yavuze ko ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’abamotari mu Mujyi wa Musanze agiye kugikemura kandi ni ko byagenze ubu byasubiye ku murongo

Yagize ati: “Ikibazo cy’abamotari biyise abamamyi baza kubangamira bagenzi babo n’abagenzi tugiye kugikurikirana kandi kirakemuka, ariko nanone abamotari bakwiye kumva ko umutekano ureba buri wese, abapolisi baraha ni uko baba bagiye mu zindi nshingano barahagaruka bidatinze”.

Amakoperative yaseshwe mu mwaka wa 2021, kuko byagaragaye ko hari amwe mu makoperative yacungaga nabi umutungo w’abanyamuryango.

Ibyo ni byo byakomeje kujya biteza umutekano muke kubera ko n’imicungire y’abamotari yaciwe intege n’isenyuka ry’amakoperative yabo.

NGABOYABAHIZI PROTAIS

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 17, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE