Musanze: Abamotari ntibarumva neza ibyo kubuzwa gutwarana abantu n’imizigo

Moto zikunze kwifashishwa n’abantu mu ngendo zabo kubera ko benshi bazikundira kwihutisha gahunda zabo, ariko nanone zikagera ahantu henshi hashoboka. Muri iyi minsi Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yo isaba abamotari n’ubwo batwara abantu kwirinda kubatwara bafite n’imizigo ngo kuko bitera impanuka kandi baba bafite ubwishingizi bw’umuntu umwe.
Abamotari ku ngingo yo gutwara umuntu udafite n’igikapu cyangwa se umuzigo uringaniye ntibabyumva neza kuko bituma babura abagenzi mu gihe bahisemo gutwara abadafite umuzigo.
Musonera Aimable ni umwe mu bamotari bo mu mujyi wa Musanze yagize ati: “Ubu kugira ngo uzabone umuntu utwara nibura adafite igikapu ntibipfa koroha aba ari umwe n’umwe, ushobora kubona nibura abagenzi batanu ku munsi none Polisi ubu yadukaniye nta faranga tukibona, nk’ubu se ko batubuza gutwara umuntu ufite umuzigo umunyeshuri azajya atega kabiri ko aba afite igikapu wamusiga ku nzira?”
Uwo mumotari yongeraho ko ngo hari n’abagenzi bibangamira kandi ngo hari ubwo umugenzi aba afite amafaranga amugeza mu rugo gusa yagize ati: “Umugenzi hari ubwo aba afite amafaranga yenda yamugeza nko mu Kinigi wenyine kuko aba azi ko ajyana n’umutwaro we wamubwira gutegera umutwaro akanga, ikindi ubu nk’abafite za moto zikodeshwa ba sebuja bavuga ko babiba kuko ntibakigezayo amafaranga basezeranye kwishyura ku munsi, bamwe rero ubu bisubiriye mu mihanda y’ibitaka bacungana na Polisi.”
Zainabo Murangwa nawe ni umumotari avuga ko iyi gahunda irimo kubateza igihombo kandi ikabateranya n’abagenzi
Yagize ati: “Ibi bintu bikwiye gusubirwamo, twakoranye inama na Polisi batwihanangiriza ko nta mugenzi ukwiye kugendana n’umutwaro kuri moto umuntu yaguraga agafuka ku muceri katarengeje ibiro 25, ukabikubita mu mahembe ukanyaruka none ubu kubona umugenzi udafite agatwaro byanze, ahubwo nabonye bayobotse amagare kuko umugenzi ntiwamwumvisha ko ategera n’agatwaro kangana iki? Nibaduhe urugero rw’umutwaro ntarengwa.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, avuga ko amabwiriza nk’aya yo gutwara umugenzi adafite umutwaro kuri moto yashyizweho mu rwego rwo kurinda abantu impanuka, zajyaga ziterwa no gutwara abantu n’imizigo.
Yagize ati: “Hari moto zagenewe gutwara abantu n’izagenewe gutwara imizigo, niba moto ifite abwishingizi bwo gutwara abantu, nta gutwara abantu n’imizigo, iyo afashe umuzigo akawushyira hagati ye n’uwo atwaye cyangwa akawushyira mu mahembe ya moto, iyo agiye gukata ntabwo abasha kureba imbere, niho hahandi akora impanuka, gusa umuntu ufite akantu gato yashyira mu mugongo ibyo nta kibazo ariko kirazira gutwara moto ngo ugerekeho n’imitwaro.”
SP Mwiseneza, akomeza agira ati: “Abamotari murasabwa kubahiriza amategeko abagenga mwirinda gucibwa amande ndetse no kuba mwashyira ubuzima bwanyu mu kaga ndetse n’uwo muba mutwaye kuri moto.”
Kuri ubu nk’uko bivugwa n’abamotari ngo ufashwe azajya acibwa amande y’amafaranga ibihumbi 10 kubera ko ngo azafatwa nk’uwatendetse.
Umujyi wa Musanze ubarirwamo abamotari basaga 1500 bawukoreramo no mu nkengero zawo.