Musanze: Abakoresha umuhanda Muko –Kabere-Kamakara bifuza ko wakorwa

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Muko na Kimonyi Akare ka Musanze; bakoresha umuhanda Muko-Kabere-Kamakara, bavuga ko bagorwa no kugeza umusaruro wabo ku isoko ndetse no kuba bageza umurwayi kwa muganga, bakaba basaba ko bafashwa gukuramo ibinogo n’amabuye bibangamira imigenderanire.
Aba baturage bavuga ko uwo muhanda mu bihe by’imvura, mu gice kiva mu Murenge wa Muko huzuramo ibyondo bikagora ibinyabiziga gutambuka, kandi huzuyemo ibinogo, bakifuza ko wo muhanda wabonerwa igisubizo kirambye.
Ndengeyingoma Elias umwe mu baturage bo mu Murenge wa Muko yagize ati:“ Uyu muhanda uwadufasha akadutsindagiriramo igitaka, cyangwa se byaba byiza akadushyiriramo kaburimbo, kuko uyu muhanda udufitiye akamaro kanini, tweza imboga, imbuto , imyaka inyuranye nk’ibigori, ibishyimbo n’ibitoki, ariko kubera kubura umuhanda umeze neza usanga umusaruro uduheraho twifuza ko badukorera uyu muhanda ukaba nyabagendwa”.
Mukabasinga Berancille wo mu Murenge wa Kimonyi yagize ati: “Uyu muhanda kuri twe nk’ababyeyi uratugora cyane igihe umubyeyi ari ku nda imbangukiragutabara igenda igucugusa ku buryo ushobora no kugera kwa muganga n’umwana yapfuye kubera imikuku, uyu muhanda uwadufasha agatsindagiramo igitaka, akarimbura n’ibi bitare, byagabanya guhendwa duhura na ko ku binyabiziga.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze butangaza ko iki kibazo bukizi ahubwo harimo gushakwa ubushobozi nk’uko Umuyobozi w’Akarere Nsengimana Claudien abivuga.
Yagize ati: “Uriya muhanda Muko-Kabere-Kamakara natwe tubona ukwiye kubakwa ndetse mu buryo burambye, turi mu biganiro na RTDA , harashakishwa kandi ingengo y’imari, ni umuhanda rero uri muri gahunda ndetse ku buryo hazajyamo kaburimbo, nkaba nsaba abaturage gukomeza gutegereza bihanganye.”
Umuhanda Muko –Kabere-Kamakara uramutse wubatswe wakorohereza abagenzi bava Vunga berekeza Byangabo batiriwe banyura mu mujyi wa Musanze, bikorohereza n’abacuruzi bajya kurangura ibikoresho mu cyanya cy’inganda cya Musanze.
