Musanze: Abagabo bishora muri banki Lamberi bigateza amakimbirane

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ugushyingo 7, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Musanze bavuga ko kuba hari imiryango ibanye mu makimbirane biterwa nuko abagabo bishora mu runguze bakunze kwita banki Lamberi, bagatwara rwihishwa ibyangombwa by’ubutaka bakabitangamo ingwate.

Bamwe muri abo bagabo ngo haba ubwo baba bashaka guhimana n’abo bashakanye cyangwa se bagamije gukemura bimwe mu bibazo byabo baba bafite ariko batabiganiriyeho n’abo bashakanye nyuma ngo bakajya kwibona urunguze bafashe rwarazamutse ku nyungu.

Nyiranziza Francine wo mu Murenge wa Gataraga avuga ko umugabo we yamutwaye icyangombwa akaza kubimenya bageze mu bunzi basabwa guhinduza ubutaka.

Yagize ati: “Umugabo wanjye yatwaye icyangombwa cy’ubutaka ntabizi, aragenda afata urunguze rw’amafaranga ibihumbi 400, kubera ko bari bumvikanye ko azajya yunguka 30% byarazamutse bigera muri miliyoni imwe na magana cyenda, kuyishyura biramunanira kandi ibyo ntabyo nari nzi, ubwo batureze guhinduza ubutaka ndatungurwa, umugabo ageze aho ubu yahungiye muri Uganda.”

Nyiraneza akomeza avuga ko abatanga urunguze batagira imbabazi kandi ntabwo bajya bumvikana nibura ngo babe badohora.

Yagize ati: “Tekereza amafaranga kuva ku bihumbi 400 akagera hafi kuri miliyoni 2, kandi mu by’ukuri nta kintu na kimwe wayabyaje, ntuyahaye umwana ngo ayajyane ku ishuri nibura ni nko kwishyurira ubusa, ikindi iriya nyungu ni nyinshi kuko hari n’ubwo igera kuri 50% ibyo ngo biterwa n’uburyo uba uyababaye, twe rero banze ko twumvikana nibura ngo twishyure nk’ibihumbi 600, badushora mu nkiko.”

Mukarukundo Jacqueline we avuga ko umugabo we yamwibye ibyangombwa by’ubutaka agiye gushaka undi mugore.

Yagize ati: “Umugabo wanjye twahoraga mu makimbirane ageze aho afata ibyangombwa by’ubutaka 2 abitangamo ingwate bamuha urunguze, icyangombwa kimwe yakishingiyeho umuntu muri banki acyakiraho inguzanyo, avuyeyo amuha urunguze urumva ko ari n’imyumvire ikiri hasi, tekereza gutanga ingwate yawe muri banki uvuyeyo akaguha urunguze, twagiye mu manza birangira iyo mirima itejwe cyamunara, amakimbirane atiza umurindi banki Lamberi kandi sinkubeshya”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, avuga ko imiryango ikwiye kubana mu mahoro kandi abayigize bakaganira ku kigiye gukorwa ku nyungu z’umuryango bakagendera kure banki Lamberi ahubwo bakagana ibigo by’imari.

Yagize ati: “Ikibazo cya banki Lamberi muri iyi Ntara y’Amajyaruguru cyavuzwe kenshi, ndetse hari abo cyagizeho ingaruka, kuri ubu rero icyo dukora ni ubukangurambaga twigisha abaturage kugana ibigo by’imari, kuko bitanga inguzanyo ku nyungu iciriritse kandi umuntu akishyura mu mutuzo, turakomeza tuganirize abaturage kuri iyi ngingo kandi bigenda bitanga umusaruro.”

Banki Lamberi abayikoresha ngo biratinda bikabakoraho bibateza ubukene, ikindi ngo abayifata baba bavuga ko ibigo by’imari bibakereza bibasaba ibyangombwa ngo nabyo bisaba igihe bagahitamo gufata urunguze, ariko abo byagizeho ingaruka babyamaganira kure.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ugushyingo 7, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE