Musanze: Abagabo babiri bafatanywe litiro zisaga 1000 za ‘Muhenyina’

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 16, 2025
  • Hashize amasaha 2
Image

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze ku bufatanye n’izindi nzego, yakoze umukwabu mu Mirenge ya Muhoza na Muko, ifata abagabo babiri bafite litiro zirenga 1000 z’inzoga zitemewe zizwi ku izina rya Muhenyina. Zafashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Nzeri 2025.

Abaturage bavuga ko iyo nzoga yari ibangamiye ubuzima bwabo n’imibereho yabo, kandi ko abazinywa bateza umutekano muke mu duce batuyemo.

Nyiraneza Claudine, utuye mu Murenge wa Muhoza, yagize ati: “Nabonye umuturanyi wanjye yarabaswe na ‘Muhenyina’ imuteza ibibazo mu mubiri no ku muryango we ku watangiye kunywa akiri muto, ariko ubu ntakigira imbaraga zo gukora. Umuryango we warashegeshwe cyane kuko ibyo yagombaga kugurira abana yabimariye mu kabari. byangiza ejo hazaza kandi bikurura amakimbirane miryango n’inzangano mu baturanyi”

Nizeyimana Jean Bosco, wo mu Murenge wa Muko, na we yagize ati: “Hari igihe nigeze kunywa Muhenyina umugabo mugenzi wanjye ari we uyimpaye iranzahaza. Byarambabaje cyane kuko nararwaye mara iminsi myinshi ntashoboye gukora. Niyemeje kutazongera kuyinywa, ndetse nsaba n’abandi bagenzi banjye kubyirinda. Nta kiza kibirimo, usibye kutwicira ubuzima no kudusubiza inyuma mu iterambere, ikindi imenagura umutwe cyane.”

Nizeyimana yongeraho ko iyi nzoga yiswe Muhenyina, abayikora bavuga ko bakoresha umutobe w’urutoki, ariko ngo si byo kuko iba yengeshejwe amajyani, isukari, ifu y’amatafari ahiye, pakimaya, n’ibindi byatsi biba bivangavanze ndetse n’amafumbire n’ikindi kinyabutabire kizwi ku izina rya sarumaka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP. Ignace Ngirabakunzi, avuga ko ubusanzwe, abantu bazinywa bahura n’ingaruka zitandukanye zirimo kubyimba amatama n’ibirenge, kunanirwa gukora ibikorwa bibateza imbere ndetse zikanaba intandaro y’amakimbirane mu miryango.

Yagize ati: “Usibye kuba zigira ingaruka ku buzima bw’uzinywa, zinahungabanya umutekano kuko aho zinywerwa hahora urugomo n’amakimbirane. Abazinywa biyangiza ubwabo kandi bakangiza n’ahazaza habo. Abazikora na bo bangiza umuryango, bakaba bahanwa n’amategeko.”

Polisi y’u Rwanda ikomeza isaba abaturage kwirinda inzoga za gakondo zitujuje ubuziranenge zikunze guhabwa amazina atandukanye bitewe n’Uturere, nka muriture, akayuki, igikwangari, umumanurajipo, nzogejo, n’andi. Aya mazina asanzwe aba ari nk’ubutumwa bwo kuburira abashobora kuzinywa, kuko ubinyoye ahura n’ingaruka mbi zitandukanye.

Polisi y’u Rwanda, ku bufatanye n’izindi nzego, ivuga ko izakomeza kwigisha abaturage ku ngaruka z’izo nzoga ibashimira ko batanze amakuru.

Yabasabye gukomeza gutanga amakuru y’aho zikorerwa kugira ngo ababikora bafatwe, bityo ubuzima n’umutekano w’abaturage bikomeze kurindwa.

Izo nzoga zitujuje ubuziranenge zamenewe mu ruhame, naho abazifatanywe bashyikirizwa Polisi ya Muhoza kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 16, 2025
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE