Muri Tuniziya abimukira 40 baburiwe irengero

Muri Tuniziya abimukira 40 baburiwe irengero nyuma yo kujya mu bwato berekeza mu Butaliyani mu Cyumweru gishize, nkuko bitanganzwa n’inzego z’umutekano zishinzwe kurinda imipaka yo mu mazi.
Tuniziya yugarijwe n’ibibazo by’abimukira muri iki gihe batakinyura muri Libiya cyane nkuko byari bimeze mu minsi ishize.
Abimukira bakomeje kuva muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati bahunga ubukene n’intambara bakerekeza ku mugabane w’u Burayi gushaka imibereho myiza.
Ijwi rya Amerika ryatangaje ko abarinda imipaka yo mu mazi muri Tuniziya barekanye amashusho y’ubwato n’indege z’abatabazi barimo gushakisha abo bimukira.