Muri Tanzania bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu
Kuri uyu wa Gatatu abaturage ba Tanzania bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu asiga hamenyakanye Perezida ugiye kuyobora icyo gihugu muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Umukandida w’ishyaka rimaze imyaka 64 ku butegetsi Chama cha Mapinduzi (CCM) Samia Suluhu Hassan, usanzwe uyobora icyo gihugu ni we uri guhabwa amahirwe yo kwegukana insinzi ahigitse abo bahanganye.
Abo barimo Kunje Ngombale w’ishyaka AAFP, Hassan Almas, uhagarariye NRA, Coaster Kibonde wa Chama Cha Makini n’abandi.
Abasesenguzi mu bya Politiki muri icyo gihugu bavuga ko mu bakandida 16 bahanganye na Samia Suluhu nta numwe ukomeye ushobora kumutsinda mu gihe abo byatekerezwaga ko bamunyeganyeza barimo Tundu Lissu w’ishyaka CHADEMA bafunzwe.
Samia Suluhu Hassan w’imyaka 65 wahoze ari Visi Perezida wa Tanzania, yaje kuba Perezida nyuma y’urupfu rwa Perezida John Pombe Magufuli muri Werurwe 2021.
Yabaye Perezida kugira ngo asoze manda ya Magufuli, ubu akaba ari Perezida wa Gatandatu wa Tanzania ari na we mugore wa mbere uyoboye icyo gihugu.
Kuva mu 2021 Samia Suluhu yajya ku butegetsi, yahise ahindura politiki ya Tanzania afungura urubuga rwa politiki n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse ashyira imbaraga mu gusoza imishinga minini y’iterambere yari yaratangiye na Perezida Magufuli.
Bamwe mu bashyigikiye Samia bamushimira guteza imbere ibikorwa remezo, gushyigikira uburezi no guteza imbere ituze n’imiyoborere ishingiye ku bumwe mu gihugu.
