Mukura VS yatsinze Rayon Sports Amafoto) 

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 29, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Mukura VS yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona wabereye Kuri Stade Amahoro,  Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Werurwe 2025. 

Mbere yo gutangiza umukino wafashwe umunota wo kwibuka umunyamakuru akaba n’umukunzi ukomeye wa Rayon Sports Jean Lambert Gatare witabye Imana wa ku wa 22 Werurwe 2025 azize uburwayi. 

Ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye umukino ni yo yatangiye isatira izamu rya Mukura VS.

Ku munota wa 09’ Rayon Sports yashoboraga gufungura amazamu ku ishoti rikomeye ryatewe na Rutahizamu Biramahire Abeddy ku mupira yari ahawe na Muhire Kevin, ariko Sebwato Nicholas akaawukuramo neza.

Ku munota wa 12’ Mukura VS yabonye uburyo bwa mbere ku mupira watakajwe na Richard Ndayishimiye mu kibuga hagati, ufatwa na Dimboumba ashatse kuroba Khadime umupira ujya hanze.

Ku munota wa 23 yahushije uburyo bwiza bwo gutsinda igitego ku mupira watakajwe na Mukura VS, usanga Muhire Kevin ateye mu izamu uca ku ruhande gato.

Abakinnyi ba Mukura VS bari bagowe cyane n’ikibuga cya Stade Amahoro kubera atari cyo basanzwe bakiniraho byatumaga banyerera hafi kuri buri mupira bafashe bivuze ko inkweto zabo bishoboka ko zitaremewe ikibuga cy’ubwatsi.

Ku munota wa 33’ Rayon Sports yafunguye amazamu ku igitego cyatsinzwe na Abbedy Biramahire ku mupira yahawe na mugenzi we kuwukora n’akaboko. 

Nyuma y’ibiganiro hagati y’umusifuzi Cucuri n’umwungirije bahitamo kwanga iki gitego kandi bari babanje kucyemera.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira Umusifuzi wa kane yongeyeho iminota itatu y’inyongera.

Ku munota wa 45+1’ Rayon Sports yabuze amahirwe yo gufungura ku ishoti rikomeye ryatewe na Iraguha Hadji ariko kapiteni Sebwato araryama ashyira umupira muri Koruneri. Iyi na yo itewe nez a gusa ubwugarizi bwa Mukura bushobora gukiza izamu.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije 0-0. 

Mu igice cya kabiri, Mukura VS yagarukanye imbaraga itangira izamu rya Rayon Sports nubwo itabonaga uburyo bukomeye yaremaga ku izamu ryari ririnzwe na Khadime.

Ku munota wa 60’ Rayon sports yakoze impinduka Aziz Bassane na Kanamugire Roger basimbura Rukundo Abdulrahim na Daffe .

Ku munota 66’ Mukura VS yakinaga yahushije igitego cyabazwe ku mupira watewe na Mensah utakajwe Rayon Sports ufatwa na Mensah ateye mu izamu ntiyashobora kubona inshundura ahubwo aramurura.

Ku munota 75’ Mukura VS yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Samson Ayilara Oladosu ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina maze Khadime Ndiaye wari wasohotse ntiyagira icyo akora.

Nyuma yo gutsindwa igitego Rayon Sports yakomeje gushaka icyo kwishyura harimo uburyo bwa Ndayishimiye Richard yabonye inyuma y’urubuga rw’amahina ashatse gushota mu izamu ubwugarizi bwa Mukura buritambika bushyira umupira muri Koruneri itagize icyo itanga.

Umukino warangiye Mukura VS yatsinze Rayon Sports igitego 1-0. 

Yari inshuro ya Kabiri yikurikiranya Mukura VS itsinze Rayon Sports muri Shampiyona ya 2024-2025, mu mukino ubanza i Huye yari yatsinze ibitego 2-1. 

Rayon Sports yakomeje kuyobora Shampiyona n’amanota 46 irusha APR FC ya kabiri ane mbere y’uko Ikina na Vision FC ku cyumweru.

APR FC iramutse itsinze uyu mukino hasigaramo amanota abiri y’ikinyuranyo.

Mukura VS yafashe umwanya wa Gatanu n’amanota 33. 

Indi mikino yabaye uyu munsi, Musanze FC yatsinze Amagaju FC igitego 1-0, Bugesera FC yatsindiwe mu rugo na Muhanzi United igitego 1-0 mu gihe Rutsiro FC yatsinze Gorilla FC igitego 1-0. 

Umunsi wa 22 wa Shampiyona uzasozwa ku Cyumweru tariki ya 30 Werurwe 2025.

Police FC izakira Kiyovu Sports saa Cyenda z’amanywa Kuri Kigali Pele Stadium.

APR FC izakira Vision FC saa kumi n’ebyiri Kuri Kigali Pele Stadium.

Etincelles izakira Marines saa Cyenda z’amanywa Kuri Stade Umuganda.

Abakinnyi 11 ba Mukura VS babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babajemo mu kibuga
  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 29, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE