Mukura VS yanganyije na Rayon Sports mu Gikombe cy’Amahoro Amafoto)

Mukura VS yanganyije na Rayon Sports igitego 1-1 mu mukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Stade Huye, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Mata 2025.
Umukino wahereye ku munota wa 27 wari wasorejweho ku wa Kabiri, tariki ya 15 Mata 2025, kubera ikibazo cyurumuri ruke cyabaye kuri iyo Stade.
Mukura VS yari mu rugo ni yo yatangiye umukino neza igerageza gusatira inyuza umupira hagati mu kibuga.
Ku munota wa 32, Mukura Victory Sport yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mensah Boateng, ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko hari habayeho kurarira.
Ku munota wa 40, Ndikuriyo Patient yatabaye Rayon Sports ku mupira watewe na Boateng Mensah awushyira muri koruneri nyuma yo guhindurwa na Hakizimana Zuberi.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira umusifuzi wa kane yongeyeho iminota itanu y’iyongera.
Ku munota wa 45+4, Mukura VS yabonye Coup-franc nziza ku ikosa ryakorewe kuri Destin Malanda, umupira uterwa na Niyonizeye Fred ugonga ku mutwe w’umukinnyi wa Rayon Sports ujya muri koruneri itagize ikivamo.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Mu igice cya kabiri, Rayon Sports yatangiranye impinduka Niyonzima Olivier ‘Seif’ na Aziz Bassane basimbura Rukundo Abdul Rahman na Iraguha Hadji.
Iminota itanu ya mbere umupira uri gukinirwa mu kibuga hagati amakipe akina imipira miremire.
Ku munota wa 57, Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Biramahire Abeddy ku ishoti rikomeye yatereye mu ruhande mu rubuga rw’amahina, ku mupira wari winjiranywe na Bassane acenze abakinnyi babiri ba Mukura VS.
Nyuma y’iminota ibiri gusa Mukura Vs yishyuye igitego gitsinzwe na Boateng Mensah n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri itewe na Niyonizeye Fred.
Mukura VS yarushaga cyane Rayon Sports yashoboraga kubona igitgeo cya kabiri ku munota wa 67, ku mupira Nzau yaterekeye Niyonizeye Fred ateye ishoti rikomeye, ku bw’amahirwe ye make umupira ujya ku ruhande.
Ku munota wa 77, Aziz Bassane yakinanye na Bugingo Hakim ahinduye umupira ukomeye mu izamu, ukurwaho na Sebwato Nicolas mbere y’uko urenzwa na Ndayishimiye Richard.
Iminota 10 ya nyuma y’umukino yihariwe cyane na Rayon Sports yashakaga igitego cy’intsinzi ariko ba myugariro ba Mukura VS bakomeza guhagarara neza.
Mbere y’uko umukino urangira umusifuzi wa kane yongeyeho iminota ine y’inyongera.
Ku munota wa 90+4, Rayon Sports yahushije uburyo bwabazwe ku mupira Bassane yacomeye Biramahire Abeddy mu rubuga rw’amahina, ateye ishoti rifata igiti cy’izamu, umupira ujya hanze.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu mukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa 30 Mata 2025, kuri Kigali Pele Stadium saa kumi n’ebyiri n’Igice.
Ni mu gihe APR FC na Police FC, na zo zanganyije igitego 1-1 mu mukino ubanza, zizakina uwo kwishyura kuri uwo wa Gatatu saa Cyenda.
Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka uzaba, tariki ya 4 Gicurasi 2025.
Ni mu gihe umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu uzakinwa tariki ya 3 Gicurasi.
Ikipe izegukana igikome cy’Amahoro izahagarira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup 2025/26.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi
Mukura VS:
Sebwato Nicholas (c), Abdul Jalilu, Ishimwe Abdoul, Hakizimana Zuberi, Uwumukiza Obed, Rushema Chris, Ntarindwa Aimable, Niyonizeye Fred, Jordan Dimbumba, Boateng Mensah na Malanda Destin.
Rayon Sports:
Ndikuriyo Patient, Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Omar Gning, Youssou Diagne, Ndayishimiye Richard, Iraguha Hadji, Muhire Kevin (C), Biramahire Abeddy, Rukundo Abdoul Rahman na Elanga Kanga Junior.


