Mukura VS izakoresha miliyoni 400 Frw mu mwaka utaha w’imikino

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 31, 2025
  • Hashize amasaha 9
Image

Ikipe ya Mukura VS yatangaje ko mu mwaka w’imikino wa 2025/26, iteganya gukoresha ingengo y’imari ya miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi byatangajwe kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Kanama 2025, nama y’Inteko Rusange yabereye muri Light House Hotel i Huye.

Ayo mafaranga arimo miliyoni 170 Frw azatangwa n’Akarere ka Huye, azava mu banyamuryango, kugurisha imyambaro, abafana bazareba imikino yayo ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bayo barimo Light House Hotel na Volcano Ltd.

Mu Nteko Rusange ya Mukura VS hanemejwe ibyiciro bitanu by’abanyamuryango bayo bitewe n’ubushobozi bwa buri muntu ari byo Inkingi, Imena, Ingenzi, Umukunzi, Mukura Twaje.

Mukura VS izatangira Shampiyona y’u Rwanda 2025/26 yakira Musanze FC tariki ya 13 Nzeri 2025, saa Cyenda kuri Stade Kamena.

Inteko Rusange ya Mukura VS yemeje mu mwaka utaha w’imikino bazakoresha miliyoni 400 Frw
Mbere yo gutangira Inama hafashwe umunota wo kwibuka uwari umufana ukomeye w’iyi kipe, Mukanemeye Madeleine “Mama Mukura”, uheruka kwitaba Imana.
  • SHEMA IVAN
  • Kanama 31, 2025
  • Hashize amasaha 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE