Mukantaganzwa yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere

Mukantaganzwa yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mushya, Domitilla Mukantaganzwa, yashimiye Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame wamugiriye icyizere. 

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko azakorana ubunyangamugayo, umurava no kwiyemeza muri izi nshingano yahawe zo kuyobora Urwego rw’ubutabera mu Rwanda.

Ni nyuma yuko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ukuboza 2024, Perezida wa Repubulika Paul Kagame ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 154; yashyizeho Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Donatilla Mukantaganzwa asimbuye Faustin Ntezilyayo wari kuri uyu mwanya kuva mu Ukuboza 2019.

Yakoze imirimo mu nzego zitandukanye harimo Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca n’indi.

Perezida W’Urukiko rw’Ikirenga Donatilla Mukantaganzwa yijeje ko azuzuza inshingano yahawe akorana umurava n’ubwitange
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14