Muhoza Daniel wafashije Etoile de l’Est gutsinda Marines FC yakiranywe ubwuzu ku ishuri

  • SHEMA IVAN
  • Mata 29, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Muhoza Daniel ukinira Etoile de l’Est yo mu Karere ka Ngoma yakiranywe ubwuzu na bangezi be bigana mu ishuri rya GS Gasetsa TSS ndetse n’Umuyobozi w’ishuri, nyuma yo guhesha ikipe ye amanota atatu y’ingenzi mu mukino wa shampiyona yatsinzemo Marines FC igitego 1-0.

Uyu mukino wabaye ku Cyumweru tariki 28 Mata 2024 kuri Sitade ya Ngoma.

Muhoza w’imyaka 16 yatsinze igitego ku munota wa 43 ku ishoti rikomeye yatereye muri metero 30 nyuma yo kureba uko umuzamu Tuyizere Jean Luc ahagaze.

Umuvugizi wa Etoile de l’Est Mulisa Eric, yabwiye Imvaho Nshya ko bakoze iki gikorwa kugira ngo bashimire uyu mukinnyi banamusaba gukomeza gukora cyane.

Yagize ati: “Twakoze iki gikorwa kugira ngo tumushimire imbere y’abanyeshuri bagenzi be kuko yashimishije abaturage, twamusabye gukomeza gushyiramo imbaraga ngo azavemo umukinnyi ukomeye w’ejo hazaza.”

Yakomeje avuga ko bazakomeza guha abana bakiri bato umwanya wo gukina muri iyi kipe.

Yagize ati: “Tuzakomeza guha abakiri bato muri iyi kipe kubera ko barashoboye hari abandi benshi bameze nka Daniel dufite hano.”

Kugeza k’umunsi wa 28 wa shampiyona, Etoile de l’Est iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 28 inganya na Bugesera FC, mu gihe habura imikino ibiri ngo shampiyona irangire.

Muri iyi mikino izakirwa na Police FC tariki 3 Gicurasi, n’uwo izakiramo Bugesera FC tariki 11 Gicurasi 2024.

  • SHEMA IVAN
  • Mata 29, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE