Muhanga: Yatewe icyuma na mugenzi we birakekwa ko bapfaga amafaranga

Umugabo witwa Ndizihiwe Jean de la Paix bita Fils yinjiye mu ijoro ryacyeye yateye icyuma mugenzi we witwa Maniraguha Donat kuri ubu urwariye mu bitaro bya Kabgayi mu gihe uwamuteye icyuma agishakishwa, hakaba hakekwa ko bapfaga amafaranga.
Urwo rugomo rwaraye rubaye mu ijoro ryacyeye ahagana saa yine z’ijoro, rubera mu mujyi wa Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye, mu Kagali ka Remera, Umudugudu wa Gasenyi, mu Karere ka Muhanga.
Amakuru atangwa na Ndayambaje Evode ufite akabari muri uwo Mudugudu wa Gasenyi, avuga ko uru rugomo rwabye ruturutse ku mugabo witwa Ndizihiwe Jean de la Paix uzwi ku izina rya Fils, waje yasinze agasanga abantu bari mu kabari bari kureba umupira wo ku mugabane w’u Burayi, atangira gutukana n’uwitwa Maniraguha Donat, birangira bamusohoye mu kabari nako gahita gafunga.
Ati: “Nari mfite abakiliya mu kabari bari kureba umupira wa Liverpool na Ac Millan, noneho mbona uwitwa Ndizihiwe Jean de la Paix bita Fils yinjiye yasinze, atangira gutongana n’uwitwa Maniraguha Donat, ubwo rero ndamusohora mubwira ko akomeza akajya kunywera aho yasindiye. Gusa nanjye mbwira abari mu kabari ngo nibasohoke nkinge burije turasohoka.”
Akomeza avuga ko Ndizihiwe batazi aho yakuye icyuma, kuko nyuma yo kuva mu kabari amaze kugakinga, ari bwo yagarutse agitera Maniraguha hamyuma bamujyana kwa muganga undi we ahita yiruka.
Ati: “Ubwo rero nari maze gukinga akabari duhagaze hanze, ni bwo twabonye Ndizihiwe agaruka ahita atera icyuma Maniraguha noneho duhita twihutira kumujyana kwa muganga mu gihe Ndizihiwe yahise yiruka.
Icyakora amakuru yandi ava mu batuye mu Mudugudu wa Gasenyi, akaba avuga ko aba bagabo bombi bafitanye ikibazo cy’amafaranga ibihumbi magana inani (800 000frw), byaturutse ku modoka yagurishijwe hagati yabo umwe ayasigaramo undi.
Umwe muri bo utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yagize ati: “Jyewe icyo navuga aba bagabo bombi bafitanye ikibazo cy’amafaranga, aho Maniraguha Donat aberewemo umwenda w’ibihumbi maganinani na Ndizihiwe, kandi ngo ayo mafaranga nkaba nzi ko aturuka ku modoka yagurishijwe umwe akayasigaramo undi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude yemeza aya makuru, avuga ko nk’ubuyobozi na bo bumvanye abaturage ko bafitanye ikibazo cy’amafaranga, gusa ko bitari bikwiye ko bigera aho bavushanya amaraso batitabaje ubuyobozi.
Ati: “Ni byo koko mu ijoro ryacyeye ahagana saa yine, ni bwo Ndizihiwe Jean de la Paix yateye icyuma Maniraguha Donat, ndetse imvururu zikaba zari zatangiriye mu kabari k’uwitwa Ndayambaje Evode, aho amakuru twabwiwe n’abaturage ariko tudafitiye gihamya kubera ko uwatewe icyuma yajyanywe kwa muganga undi nawe akaba yatorotse kandi arib o twakabaye tubaza ukuri kwayo.”
Nshimiyimana akomeza avuga ko abantu badakwiye kwishora mu makimbirane arimo no gukomeretsanya, kuko bigize icyaha nyamara bakabaye bagana ubuyobozi bukabafasha gukemura ibibazo baba bafitanye bitagombye ko umwe agambirira kwica undi.
Kugeza ubu amakuru ahari akaba ari uko Maniraguha Donat kuri ubu ari kuvurirwa ku bitaro bya Kabgayi, mugihe Ndizihiwe Jean de la Paix we nyuma yo kumutera icyuma yirutse akaba ari gushakishwa n’inzego z’umutekano.