Muhanga: Urugomero rwa Kabgayi hakuwemo umurambo w’umugabo bikekwa ko yiyahuye

Mu rugomero rwa Kabgayi ruri aho bakunze kwita ku Kinama hagati y’Imirenge ya Shyogwe na Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, hakuwemo umurambo w’umugabo bikekwako yaba yiyahuye.
Umwe mu banyuze kuri uru rugomero rwa Kabgayi, avuga ko umurambo w’uyu mugabo bawubonye mu gitondo bagahamagara inzego z’ubuyobozi.
Ati: “Ighe nari mvuye ku Karubanda kureba ibigori nahinzeyo, ni bwo naje nsanga hari abantu babiri ku cyuzi bareba mu mazi, nuko nanjye ndegera mbona harimo umuntu noneho duhamagara inzego z’ubuyobozi bw’Akagali n’ubw’Umurenge zirahagera.”
Mugenzi we utwara abagenzi kuri moto ukunze guparika ku Kinamba hafi y’urwo rugomero, avuga ko nawe yabonye uwo murambo gusa atamenya niba yaba yiyahuye cyangwa hari abamwishe bakamutamo.
Ati: “Nanjye namubonye akiri mu mazi bataramukuramo, gusa ntiwamenya niba yiyahuye cyangwa baba bamwishe bakamujugunyamo, kuko abamubonye twese twamubonye arimo mu mazi ari nabwo twahamagaraga ubuyobozi.”
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye akaba yemeza aya makuru y’uko mu cyuzi cya Kabgayi habonetse umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 64.
Ati: “Ni byo uyu munsi tariki ya 2/12/2024 saa kumi n’ebyiri n’igice
mu Mudugudu wa Musezero, Akagali ka Kinini, Umurenge wa Shyogwe, mu Karere ka Muhanga mu rugomero rw’amazi yuhirira umuceri mu gishanga cya Rugeramigozi, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 64 bikekwa ko yaba yiyahuye. Ubu Umurambo wa nyakwigendera ukaba woherejwe ku bitaro bya Kabgayi kugira ngo usuzumwe mu gihe iperereza rikomeje”.
Urugomero rwa Kabgayi rwabonetsemo uwo murambo, rukaba ubusanzwe rwuhira imyaka iri mu gishanga cya Rugeramigozi nacyo kiri hagati y’Imirenge ya Nyamabuye na Shyogwe mu Karere ka Muhanga.
