Muhanga: Babiri bakekwaho gukomeretsa umucuruzi w’inka bamaze gutabwa muri yombi

Itangishaka Djihad uvuka mu Murenge wa Muyongwe na Hakorimana Etienne uvuka mu Murenge wa Muhondo hombi ho mu Karere ka Gakenke, ni bo bamaze gufatwa bakekwaho gutega Tuginama Jean Piere wari ugiye kugura inka mu isoko rya Ruhango mu Karere ka Ruhango bakamukomeretsa.
Abo bombi bafashwe n’abaturage bo mu Kagali ka Nyamirambo mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, babonywe aho bari bihishe nyuma yo gutega Tuginama Jean Pierre wari ugiye kugura inka mu isoko rya Ruhango mu Karere ka Ruhango, mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Ugushyingo 2024.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Masizi aho Tuginama wakomerekejwe n’abo bajura asanzwe atuye, ni bo bahaye Imvaho Nshya amakuru.
Ishimwe Patrick w’imyaka 18 y’amavuko avuga ko abo bajura bafashwe bakwiye guhanwa by’intangarugero dore ko we yari kumwe na Tuginama Jean Pierre kuri moto ubwo bamukubitaga ikibaho bakamukomeretsa, mu gihe we bamujugunye munsi y’umukingo.
Ati: “Impamvu Mvuga ko bakwiye guhanwa by’intangarugero, ndabihera ku byo badukoreye kuko nari ndi kumwe na Tuginama, ubwo badutegaga njyewe bakanjugunya munsi y’umukingo barangiza we bakamukubita urubaho akikubita hasi, ubundi bakiruka bumvishije abantu, bamusizeho moto iri kumwikaragaho.”
Bagaragaza Fabien na we akaba avuga ko abo bajura bakwiye guhanwa, gusa akongeraho ko ashimira abaturage bagize uruhare mu ifatwa ryabo.
Ati: “Bakwiye guhanwa kuko umuturanyi wacu iyo Imana idakinga akaboko baba bamwishe, ariko kandi ndashimira abaturage bo mu Mudugudu twabanye kuva mu rukerera duhiga abo bajura duhererekanya amakuru, tukaba tubafashe nubwo ufite igikapu cy’amafaranga atarafatwa.”
Abo bajura bemera ko bateze Tuginama ari bane nubwo abandi batarafatwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi Nteziyaremye Germain, avuga ko bamaze gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, nawe agashimira abaturage uruhare bagize mu ifatwa ryabo.
Ati: “Ndashimira abaturage uruhare bagaragaje mu gutabara no gushakisha abo bajura, kuko iyo bataba bo ntabwo bari gufatwa, kuko amakuru twari dufite y’uko bambutse muri Gakenke ntiyariyo ahubwo bari bakiri mu mashyamba, ku buryo abaturage ari bo bababonye bihishe.”
Tuginama Jean Pierre, yagejejwe ku bitaro bya Nyabikenke, yamaze gucishwa mu cyuma mu rwego rwo kureba ko gukomereka kwe byaba byageze ku bwonko, ubu akaba ari kwitabwaho n’abaganga.
