Muhanga: Kwitabira ubworozi bw’amafi byabakuye mu bukene

Abagize Koperative Ifi ya Gikeri (KOFIGI), y’aborozi b’amafi iherereye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Muahsishiro, bavuga ko nyuma yo kwinjira muri iyi Koperative bya bafashije gutera imbere, bamwe bakaba batagisaba umunyu.
Mukama Isabelle umwe mubagize Koperative Ifi ya Gikeri avuga ko kuba muri iyi koperative nk’umudamu byamufashije kwiteza imbere kimwe n’abaturanyi.
Ati: “Rero kuba muri iyi Koperative y’ubworozi bw’amafi, byafashuije kuva kugusaba umugabo buri kintu cyose ahubwo, nsingaye mbasha kwinjiza amafaranga agera kubihumbi 300 ku kwezi, ku buryo mu myaka maze muri koperative maze gukuramo amatungo arimo n’inka eshatu zifite agaciro ka miriyoni imwe n’igice.”
Mugenziwe Hakizimana Jean de Dieu na we babana muri iyi nkoperative y’abarobyi ya Gikeri, avuga ko kuba muri koperative byatumye ava kuguca inshuro ahubwo aba umworozi ukoresha n’abandi bakozi.
Ati: “Nakubwira ko mbere ntaraza muri Koperative ngo nkore umwuga w’uburobyi n’ubworozi bw’amafi, nabagaho nsha inshuro, ariko kuri ubu ndi umworozi w’inka ebyiri naguze ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda, zombi kubera uyu mwuga w’ubworozi bw’amafi mbikesha kuba muri koperative, ku buryo nanjye nkoresha abakozi barenze batatu mpemba ngo bampingire isambu kandi mbishuri 1500 ku munsi, rero navuga ko kuba muri koperative byampinduriye ubuzima.”
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA) Kagabo Roge, ushinzwe igenzura ry’amakoperative, avuga ko koperative iyo icunzwe neza igirira akamaro abanyamuryango.
Ati: “Ni byo koperative iyo ikora neza abayobozi bayo bakorera mu mucyo ifasha abanyamuryango gutera imbere, ari na yo mpamvu duhora dukangurira Abanyarwanda kwi bumbira mu makoperative nibabe ba nyamwigendaho, kuko hari byinshi bashobora kugeraho igihe barikumwe n’abandi cyane cyane nko kubonera hamwe inguzanyo ifasha cyangwa n’abaterankunga babafasha mu mishanga baba bariyemeje nka koperative.”
Kuri ubu Koperative Ifi ya Gikeri (KOFIGI), ikorera ubworozi bw’amafi mu gishanga cya Gikeri kiri mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, ikaba ifite abanyamuryango bagera kuri 15 barimo abagore batanu n’abagabo batanu hamwe na batanu b’urubyiruko.
Umusaruro w’amafi bamaze gucuruza uyu mwaka umaze kubazanira inyungu ya miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda.
