Muhanga: Kavamahanga wararaga izamu yishwe akubiswe ikintu ku mutwe

Muhanga: Kavamahanga wararaga izamu yishwe akubiswe ikintu ku mutwe

Umugabo witwa Kavamahanga Evariste uri mu kigero cy’Imyaka 28 wararaga izamu yishwe n’abataramenyekana bamukubise ikintu kitaramenyekana ku mutwe biba butiki yarariraga.

Uyu mugabo yari asanzwe arara izamu kuri butiki y’Umucuruzi witwa Nyirabandora Francine yari iri ahazwi nko kuri Toursim mu Kagali ka Ruli, mu Murenge wa Shyogwe akaba kandi yakamiraga inka Umuryango w’Abihayimana b’Umuryango w’Abasaleziyani bitiriwe Don Bosco.

Amakuru y’Urupfu rw’uyu mugabo yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, wabwiye itangazamakuru ko byamenyekanye mu gitondo cy’uyu munsi tariki ya 05 Mutarama 2024 kandi iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekanye icyaba cyamwishe binemezwe n’inzego bireba.

Yagize ati: “Ayo makuru twayamenye muri iki gitondo yo yapfuye ariko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyamwishe kandi bikanemezwa n’inzego zibifitiye ubushobozi.”

Akomeza asaba abaturage ko mu gihe hamenyemekanye amakuru y’ubugizi bwa nabi bakwiye kujya babimenyesha inzego zikaba zabikurikirana hataramenwa amaraso.

Bamwe mu baturage bari ahabereye icyaha babwiye Imvaho Nshya ko ubusanzwe uyu mugabo wararaga izamu ntawe yakuraga, ahubwo yasabanaga na bose kandi agakunda abana kuko yabahaga igare rye bakarimutwaza.

Abo bajura bibye iyo butiki bakuyeho ibati bacamo hejuru batwara bimwe mu bicuruzwa byarimo gusa ntawamenya ingano y’ibyo bahibye nubwo nyiri butiki atabashaka kuvugisha itangazamakuru.

Kugera ahagana saa yine n’iminota ine  hari hagitegerejwe ishami ry’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rifata ibimenyetso bya gihanga ryaturukaga i Huye kugira ngo hamenyekane icyicishijwe Kavamahanga warariraga Butiki bizanakoreshwe hatangwa ubutabera ku muryango wa nyakwigendera.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14