Muhanga: Iteme rya Rugarama ryabakuye mu bwigunge

Bamwe mu batuye Akagari ka Remera mu Murenge wa Nyamabuye hamwe n’abatuye mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga, bavuga ko kuba iteme rya Rugarama ryarongeye gukorwa nyuma y’uko ryari ryaratwawe n’ibiza bakabura ibinyabiziga batega, ariko aho ryubakiwe byabakuye mu bwigunge.
Irakoze Jean Marie utuye mu Kagari ka Muhanga mu Murenge wa Muhanga ubusanzwe ukoresha umuhanda Rutenga-Remera -Meru, ari nawo wubatseho iryo teme rya Rugarama, avuga ko ryari ryaratwawe n’ibiza, gutega aza mu mujyi wa Muhanga, byamugoraga kubera kubura moto ndetse yanayibona ikamuhenda.
Ati: “Iryo teme ryacu ureba ryarangiritse byarangoraga kujya gukorera mu mujyi wa Muhanga aho mfite akazi ka buri munsi, kuko wasangaga nta moto mbona injyana, nagira ngo ndayibonye nayo urugendo ikarukuba kabiri kubera ko yazengurukaga mu Meru, aho nagenderaga amafaranga y’u Rwanda 700 bikarangira nishyuye 2000Frw.”
Irakoze akomeza avuga ko nyuma y’uko iki kiraro gikozwe umuhanda wongeye kuba Nyabagendwa.
Ati: “Ubu ndishimye rwose kuko jyewe n’abandi dukoresha iki kiraro, twarasubijwe nyuma y’uko cyuzuye, kuko urugendo nakoraga nzengurutse rwararangiye, n’amafaranga nishyuraga yaragabanyutse, kuko ubu moto nyishyura ma amafaranga y’u Rwanda 600 cyangwa 700, avuye ku 2000, kandi nshobora no kuva mu mujyi wa Muhanga nijoro ngataha na moto kubera ko hasigaye ari hafi ndetse na moto zikaba zisigaye ziboneka”.
Murekatete Esperence utuye mu Kagari ka Remera, mu Murenge wa Nyamabuye ucururiza mu isoko rya Muhanga, avuga ko ashimira ubuyobozi bwabafashije kubaka ikiraro cya Rugarama, nyuma yo kwangizwa n’ibiza by’imvura.
Yagize ati: “Ndashimira ubuyobozi bwadufashije iki kiraro kikongera gukora kuko nyuma yo kwangizwa n’ibiza byangoraga kugera ku isoko rya Muhanga nishyuye moto amafaranga y’u Rwanda 2000, nashyiraho no gutaha ibihumbi 4000.
Gusa ari nayo mpamvu nshimira ubuyobozi nyuma y’uko iki kiraro cyuzuye, gutaha no kujya gucuruza ntabwo bikintwara arenze amafaranga y’u Rwanda 1000, urumva ko cyamfashije kurengera 3000 nishyuraga buri munsi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko iteme rya Rugarama riri mu mihigo yagezweho y’umwaka wa 2023/2024, yari ikenewe mu gukemura ibibazo bibangamiye abaturage.
Ati: “Iteme rya Rugarama riri mu mihigo twari dufite umwaka ushize, yagombaga kwitabwaho ikarangira kubera uburyo yabaga igomba gukemura ibibazo bibangamiye abaturage, ku buryo iryo teme nanjye mpamya ko kuba ryaruzuye ubu abaturage hari ibibazo byinshi ryakemuye, birimo n’ingengo zabahendaga kubera kuzenguruka bajya mu mujyi wa Muhanga.”
Kayitare akomeza avuga ko usibye iryo teme rya Rugarama ryari ryarangijwe n’ibiza ryakozwe, hari n’andi mateme agera kuri atanu yubatswe mu mihigo y’umwaka ushize wa 2023-2024, mu rwego rwo koroshya ubuhahiranire bw’abatuye akarere ka Muhanga.
Iryo teme rya Rugarama ryuzuye ritwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miriyoni ijana.

