Muhanga: Ingufu z’imirasire y’izuba zibafasha kuhira imyaka

Abahinzi batuye Umurenge wa Mushishiro mu Akarere ka Muhanga, bavuga ko nyuma yo kugezwaho ikoranabuhanga ry’imirasire y’izuba rikabafasha kuvomerera imyaka yabo, batandukanye no kuvomerera umurima bakoresheje utudobo.
Bavuga ko nyuma yo guhabwa iryo koranabuhanga ryo gukurura amazi are 100 zamaraga nibura amasaha atatu zuhirwa, kuri ubu batarenza iminota 30.
Hakizimana Emmanuel, umwe muri abo bahinzi, avuga ko gukoresha imirasire y’izuba bitandukanye no gukoresha akadobo cyangwa ibase uvomerera.
Ati: “Rero nshimira ubuyobozi bwadufashije kubona ikoranabuhanga ry’imirasire y’izuba twifashisha tuvomerera imyaka, kuko mbere tugikoresha akadobo cyangwa ibase wasangaga umuntu amara mu murima amasaha ari hagati y’abiri n’atatu avomerera, mugihe ubu dukoresha imirasire y’izuba bitadufata igihe kitari hejuru y’iminota mirongo itatu”.
Mugenzi we na we witwa Mukamana Marie Josephine, avuga ko hari igihe bagiraga ubute bwo kuvomerera imyaka yabo cyane cyane mu gihe cy’impeshyi.
Ati: “Nkubwije ukuri, tutarabona iri koranabuhanga ry’imirasire y’izuba hari igihe tutavomereraga imyaka twahinze, ndetse rimwe na rimwe bikatuviramo kurumbya biturutse ku zuba, none ubu turavomerera kandi n’igihe twakoreshaga dutera akadobo hejuru cyangwa ibase twatandukanye na byo”.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Bizimana Eric, avuga ko ubuyobozi icyo bushyize imbere ari ugufasha umuhinzi gukora ubuhinzi bw’umwuga buzamura imibereho ye.
Ati: “Icyo navuga ni uko Ubuyobozi muri rusange dufite gahunda yo kuvugurura ubuhinzi ku buryo buri umuhinzi akora ubuhinzi kinyamwuga kandi bukabasha no guhindura imibereho ye bumubyarira inyungu, bityo akareka guhingira inda gusa ahubwo agahinga agamije inyungu”.
Ikoranabuhanga mu buhinzi ni icyerekezo cy’Igihugu n’Isi kuko ari ryo ryitezweho gufasha cyane mu kongera umusaruro w’ibiribwa bizaba bikenewe mu muaka 50 iri imbere aho abaturage baba bari hafi kwikiba kabiri.
