Muhanga: Hegitari 12 bahawe n’ubuyobozi bakazihinga zabafashije kwivana mu bukene

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukwakira 9, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Abahinzi bo mu Karere ka Muhanga, bagize koperative Abishyize hamwe Rugendabari Ndiza, ikorera ubuhinzi bw’ibirayi mu misozi ya Ndiza mu Murenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga, bavuga ko ubutaka burenga hegitari 10 bahawe ngo babuhingeho kuri ubu bwatangiye kubakura mu bukene.

Munyemana Damascene umwe muri aba bahinzi bibumbiye muri koperative Abishyize hamwe Rugendabari Ndiza, avuga batarahabwa ubutaka n’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga, nta musaruro babashaga kubona kubera ko nta buso bagiraga bwo guhingaho.

Ati: “Muri make jyewe na bagenzi banjye tutarafashwa n’ubuyobozi bw’Akarere kubona ubutaka bwo guhingaho, twahingaga mu masambu yacu nabwo ya ntayo, ku buryo nta musaruro wadufasha kwivana mu bukene twabonaga.”

Akomeza avuga ko nyuma yo guhabwa ubutaka n’Akarere bagatangira guhinga ibirayi, kuri ubu ibibazo bahuraga nabyo byatangiye gukemuka.

Ati: “Nyuma rero twaje nk’abagize koperative Abishyize hamwe Rugendabari Ndiza, twaje guhabwa ubutaka bungana na hegitari 12 n’ubuyobozi bw’Akarere, turabugabana, ku buryo kuri jyewe nabashije kwezaho umusaruro w’ibilo 600, hanyuma nsiga imbuto ibindi ndabigurisha muri make nta kibazo mfite cy’abanyeshuri kuko uwiga mu mashuri yisumbuye namwishuriye amafaranga y’ishuri 87 000 Frw, usigaye mu rugo wiga mu wa 6 w’amashuri abanza mugurira ibikoresho, si kimwe nkuko mbere byagendaga aho wasangaga nzenguruka nguza kugira ngo mbone uko bajya ku ishuri.”

Mukamurigo Jacqueline nawe avuga ko guhabwa ubutaka bwo guhingaho byatumye yikura mu bukene.

Ati: “Mbere nahingaga mu nsina udushyimbo, no mu karima mfite mu kabande ku buryo ntacyo nezaga cyamvana mu bukene, ariko nyuma y’uko ubuyobozi buduhaye ubutaka bwo guhingaho, ndeza kuko mu ihinga rishize nejeje ibirayi bingana n’ibilo 900, mu muryango wanjye turagurisha amafaranga twakuyemo tuyongeraho make tugura inka y’amafaranga yu’u Rwanda ibihumbi 570.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline akaba nawe avug a ko aba bahinzi nyuma yo guhabwa ubutaka bakoreraho ubuhinzi, imibereho yabo yahindutse.

Ati: “Ni byo abagize iriya koperative yo mu Murenge wa Rugendabari, twatunganyije ubutaka turangije turabubaha babuhingaho ibirayi, ubu rero iyo turebye uko babagaho batagira n’ubwisungane mu kwivuza, tukabigereranya n’uburyo babayeho kuri ubu biratandukanye, kuko babasha kwigurira ubwo bwisungane, bakajyana abana ku mashuri ndetse bakabasha no kubona ibitunga imiryango yabo.”

Kayitare akomeza avuga ko hashyizweho gahunda yo gukomeza gukurikirana aba bahinzi, kugira ngo ubuhinzi bw’ibirayi bakorera ku butaka bahawe, burusheho kubazanira inyungu.

Ubutaka bwahawe aba bahinzi bagize koperative Abishyize hamwe Rugendabari Ndiza, ikorera ubuhinzi bw’ibirayi mu misozi ya Ndiza mu Murenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga.

Gutunganya ubwo butaka ngo buhinduke ubwo guhingaho, bikaba byaratwaye amafaranga asaga miliyoni 98 z’amafaranga y’u Rwanda.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukwakira 9, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE