Muhanga: Hatanzwe umuburo ku baturage binangiye gukuraho imitungo bishyuwe

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 9, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Bamwe mu baturage baturiye aharimo gukorwa imihanda ya Kaburimbo mu mujyi wa Muhanga, uturuka i Gahogo ahazwi nko mu Gahinga ukamanuka ku Bayehova ukora ku Mudugudu wa Nyarucyamu II na Nyarucyamu III, baragaya bagenzi babo bakiriye amafaranga y’ingurane bakinangira gukuraho imitungo yabo yarishyuwe bikabangamira iyubakwa ry’iyo  mihanda.

Mu kiganiro abaturage batuye mu Kagali ka Gahogo bagiranye na Imvaho Nshya bavuga ko abo banze gukuraho inzu bashobora kuba bazi neza ko umuhanda numara gutahwa bizaba birangiye, gusa ubuyobozi buravuga ko bazirengera ibizakoreshwa bakurirwaho imitungo yabo.

Baganineza Polycarpe avuga ko bibabaje kubona abantu bahabwa amafaranga aho gukuraho imitungo ahubwo bagasana n’ahagombaga gusenywa.

Yagize Ati: “Byaratubabaje kubona abantu duturanye babaha amafaranga ntibakureho imitungo yabo kandi byanagize ingaruka zo gutuma umuhanda wubakwa nabi kuko rwose uyu si umuhanda ni ikitwa nkawo”.

Uwimana Theresie yatangarije Imvaho Nshya ko aba binangiye gukuraho inzu zabo barakiriye amafaranga bakwiye gufatwa nk’abashaka kwiba Leta, kuko bahawe amafaranga banasabwa gusenya bagasiga aho umuhanda wagombaga kugarukira.

Yagize ati: “Twebwe twibaza impamvu aba bahawe za miliyoni binangiye gukuraho imitungo bishyuwe, twebwe tuba tubona ko bashaka kwiba Leta kuko bahawe amafaranga ariko bakanga gukuraho ibikorwa byabo  kuko batumye umuhanda wubakwa nabi kuko biragaragara”.

Dusabimana Dancille avuga ko benshi mu banze gukuraho iyi mitungo basanzwe n’ubundi bafite amafaranga ndetse akavuga ko yumvise hari abavuga ko n’indi mihanda yubatswe ngo bagiye bareka abatarasenye bakongera bagasubirana ubutaka bwabo

Ati: “Rwose turabazi banze gukuraho imitungo bishyuwe kuko n’ubundi turabizi neza ko basanzwe bafite amafaranga menshi banatanga kugira ngo n’ababishinzwe babahishire kuko twamenye amakuru y’uko n’ahandi hubatswe imihanda hari abavuga ko hari abanze kuva mu butaka kandi turabazi mu butaka bagakomeza kubukoreramo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Bizimana Eric yemeje aya makuru ko hari abaturage binangiye badashaka gusenya inzu zabo ariko baraganirijwe bibutswa ko bakwiye kuzikuraho kuko bamaze guhabwa ingurane z’imitungo yabo.

Ikindi hari inzira bigomba kunyuramo mu gihe bakomeza kwinangira kuko basabwa kuzikuriraho byabananira twebwe nk’ubuyobozi dushaka abazivanaho maze nyiri nzu akabarirwa, akishyura igiciro byasabye cyose kandi ndumva benshi barabibwiwe, hari abamaze gushyira mu bikorwa ibyo basabwe nubwo bataraba bose.

Inzobere mu kubaka imihanda zivuga ko iyo umuhanda wubatswe nkuko uyu wubatswe bituma usenyuka vuba kuko ntabwo wubatse nk’iya mbere, mbese wagira ngo bashushanyije igisoro mu muhanda kuko uko wubatswe bitandukanye n’indi twabonye.

Mu iyubakwa ry’imihanda mu mujyi wa Muhanga ifite ibilometero 6,9 izatwara amafaranga asaga miliyari 4, ikuzwe  kuvugwamo uburiganya bwo gusenyesha bamwe mu baturage bagakuraho imitungo yabo naho abandi bakihanganirwa, bigatera urujijo impamvu bamwe basenya abandi ugasanga baracyari mu butaka bwishyuwe.

Mu yandi makuru Imvaho yashoboye kumenya ni uko abasaga 19 bari barinangiye bamwe muri bo bashyize mu bikorwa ibyo basabwe ndetse bakaba bari barahawe asaga miliyoni zirenga 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

AKIMANA JEAN DE DIEU

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 9, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE